Kigali

The Ben yasabye inama ku izina yakwita Album agiye gushyira hanze anahishura iryo yatecyerezaga

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/08/2021 9:54
0


Mu gihe imirimo yo gushyira hanze Album ya 3 The Ben ayigeze kure nk’uko akomeje kugenda abigaragaza, yahishuye izina yatecyerezaga yayita ariko aboneraho gusaba abakunzi b'umuziki nyarwanda kumubwira uko babyumva, niba haba hari n’irindi ryiza kurusha.



Iminsi ibaye myinshi The Ben bigaragara ko yabuze, kuko nta ndirimbo ku giti cye mu gihe kirenga umwaka arakora, na mbere yaho yasaga nk’uwahinduye imikorere.

Gusa, icyo kibazo abakunzi b'uyu muhanzi bahoraga bibaza, yaje kukibasubiza mu minsi ishize, avuga ko amaze imyaka 3 ari gukora kuri Album ya 3 agiye gushyira hanze.

Kuva ubwo, abakunzi b'umuziki nyarwanda bakomeje kugaragaza ko bishimye, nk’uko rero kandi The Ben abigaragaza, iyi Album irajya hanze mu bihe bya vuba.

Mu masaha macye ashize, akaba yasabye abafana be kumuhitiramo izina yayita, mu butumwa yashyize ku rukuta ruri mu z’imbere akunda gukoresha rwa facebook.

Anavuga ko kubwe, yumvaga yayita  'Black Tiger' , iri zina rikaba ritajya kure y’iryo basigaye bamuhamagara rya 'Tiger B', yasobanuye ko yatangiye kwitwa akiga mu mashuri yisumbuye, hakaba hari n'imyenda bigaragara ko akora yagiye isohoka yanditseho iri zina rya Tiger B. Yagize ati:"Izina ryiza rya Album, njyewe ndashaka kuyita 'Black Tiger'. Mwese muratecyereza iki?  Mumpe ibitecyerezo byanyu, reka tujye inama."

Mu ndirimbo The Ben aheruka gushyira hanze harimo iyitwa 'I can't Get Enough' yishimiwe cyane, yanifashishijemo umuhanzi wo muri Kenya Otile Brown, yanayikurikije izirimo ‘Suko’.

Kimwe n’iyo yakoranye na Fabien yitwa 'Ibyiringiro' iya nyuma aheruka gushyira hanze ni iyitwa 'Kola'.Album ya 3 ya The Ben arifuza kuyita 'Black Tiger' ariko na none yagishije inama niba hari irindi zina ryaba ryiza ririho.

The Ben aherutse gutangaza ko Album ye amaze imyaka 3 ayitunganyaIngofero n'imyenda bya 'Tiger B' , izina ritari kure y’iryo The Ben yifuza kwita Album ashaka gushyira hanze rya 'Black Tiger’

KANDA HANO WUMVE 'I CAN'T GET ENOUGH' YA THE BEN YAFATANIJE NA OTILE BROWN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND