Umunyamakuru Fatakumavuta umaze iminsi mu gihome akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, byamenyekanye ko nyuma yo kugera muri gereza yahise abatizwa anashinga ikipe y’umupira w’amaguru.
Kuva ku wa18 Ukwakira 2024, Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu mugabo wamenyekanye cyane mu gutangaza amakuru y’imyidagaduro, yaburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe atari yaburana mu miki ariko urukiko rusanga hari impamvu zikomeye bakomeza gushingiraho bamufunga.
Ku wa 06 Ugushyingo 2024, ni bwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Sengabo Jean Bosco agomba gufungwa iminsi 30 kugira ngo akomeze gukurikiranwa ku byaha yaregwaga n’abarimo Mugisha Benjamin, Muyoboke Alex, Nduwimana Jean Paul na Bahati Makaca.
Sengabo Jean Bosco yahise ajyanwa mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere aho kugeza na nubu ategerereje ko azahabwa itariki yo kuburaniraho.
Nk’uko buri wese ufungiye i Mageragere abyemerewe, Fatakumavuta arasurwa cyane ndetse akaba ari naho abantu bahera bamenya amakuru y’ubuzima abayeho muri gereza ndetse n’aho dosiye ye igeze.
Bamwe mu basuye Fatakumavuta, bavuga ko ameze neza nta kibazo yamaze kwakira kuba mu buzima bwo muri gereza kandi umwuga we w’itangazamakuru yawukomerejeyo by'umwihariko mu guhugura no gushinga ikipe y’abanyamakuru muri gereza.
Nk’uko bizwi muri gereza, habamo ingeri zitandukanye ndetse abarimo bagakora imirimo yo muri izo ngeri. Harimo bamwe mu batara amakuru bakanayatangaza muri gereza ndetse n’abandi bakora ibitandukanye bitewe ahanini n’imyuga bakoraga hanze.
Akimara kugera muri gereza, Fatakumavuta yashinze ikipe yise ‘Press Football’ aho iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Gereza ndetse akaba ari nawe uyitoza.
Si ibyo gusa, Fatakumavuta avuga ko akigera muri gereza, yakomeje kwiga inyigisho za gikirisitu hanyuma ku wa 14 Ukuboza 2024 abatizwa mu itorero rya Abadivantiste aho ari muri Gereza ya Mageragere.
Fatakumavuta ageze kure umushinga wo kwandika igitabo yise “Ubutayu bwa Biswi” aho azaba agaruka ku ruhare rwa Biswi mu bagororwa bari i Mageragere.
Fatakumavuta ategereje itariki y’urubanza rwe mu mizi mu gihe agifunzwe mu minsi 30 y’agateganyo.
Fatakumavuta ategereje ko urukiko ruzamuha itariki yo kuburana mu mizi
Ku wa 18 Ukwakira 2024, ni bwo Fatakumavuta yatawe muri yombi
TANGA IGITECYEREZO