RFL
Kigali

Afrobasket2021: U Rwanda ruragereka agahigo ku kandi, Senegal yabaye ikipe ya mbere itsinze amanota 100

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/08/2021 14:13
0


Nibwo bwa mbere mu mateka y’irushanwa rya Afurika muri Basketball ‘Afrobasket’ ikipe y’igihugu Rwanda itsinze imikino ibiri yikurikiranya mu itsinda ndetse inafite n’amahirwe akomeye yo gusoza imikino y’amatsinda idatsinzwe na rimwe, mu gihe Senegal yabaye ikipe ya mbere mu irushanwa ry’uyu mwaka itsinze amanota 100.



Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinze ibigugu bibiri muri Afurika mu mukino wa Basketball, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola mu mikino ibiri ibanza yo mu itsinda A, irasoreza kuri Cap-Vert kuri uyu wa Gatandatu mu mukino utangira saa Kumi n’ebyiri muri Kigali Arena.

Nibwo bwa mbere u Rwanda rwakoze aya mateka yo kuyobora itsinda mu mikino ibiri ya mbere ndetse rushobora no gusoza imikino y’amatsinda rudatsinzwe umukino n’umwe nirwitwara neza ku mukino wa Cape-Vert uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

U Rwandaruri ku mwanya wa mbere mu itsinda A n’amanota ane, rurasabwa gutsinda umukino wa Gatatu uruhuza na Cape-Vert kugira ngo rubone itike ya ¼ ako kanya kuko rubaye urwa kabiri cyangwa urwa gatatu, rwazakina undi mukino wa kamparampaka n’ikipe yabaye iya kabiri cyangwa iya gatatu mu itsinda B.

Imyitwarire y’u Rwanda muri iri rushanwa yatunguye abatari bacye kubera intsinzi ku mikino ibiri yo mu itsinda, ubwitange abakinnyi bagaragaje no guhatana kugeza ku isegonda rya nyuma byatumye bandika amateka yo kwisasira ibigugu muri iri rushanwa, birimo na Angola ifite ibikombe byinshi muri rushanwa.

Amateka akomeye arakomeza kwiyandika u Rwanda nirutsinda Cape Vert rugasoza imikino yo mu matsinda rudatsinzwe na rimwe, nabwo biza kuba bibaye ku nshuro ya mbere.

Senegal yabaye ikipe ya mbere itsinze amanota 100 muri Afrobasket 2021

Ikipe y’igihugu ya Senegal yihereranye Sudani y’Amajyepfo iyitsinda amanota 104 kuri 75, iba ikipe ya mbere yujuje amanota 100 muri iyi mikino ya AfroBasket.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, muri Kigali Arena hakomezaga imikino ya AfroBasket 2021 yari igeze ku munsi wayo wa kane, aho mu mikino ine yakinwe uwahuje Senegal na Sudani y’Amajepfo ari wo wa mbere ubonetsemo intsinzi y’amanota 100.

Ni umukino wasoje iyabaye ku wa Gatanu, watangiye Saa tatu z’ijoro wahuje Sudani y’Amajyepfo yakinaga na Senegal yari ifite abafana benshi. Uyu mukino warangiye Senegal itsinze ku manota 104 kuri 75 ya Sudani y’Amajyepfo.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

12h00: Egypt vs Guinea

15h00: Congo DR vs Angola

18h00: Rwanda vs Cape Verde

21h00: Tunisia vs Central African Rep.

Bwa mbere u Rwanda rushobora gusoza imikino y'amatsinda rudatsinzwe umukino n'umwe

U Rwanda rwagaragaje gukotana mu mikino ibiri ya mbere mu itsinda A

Senegal yabaye ikipe ya mbere itsinze amanota 100 muri Afrobasket 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND