RFL
Kigali

Biravugwa: Cristiano Ronaldo yasezeye bagenzi be bakinanaga muri Juventus, ategerejwe i Manchester

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/08/2021 13:22
1


Rutahizamu akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yamaze gusezera bagenzi be bakinanaga muri Juventus yari amazemo imyaka itatu, akaba ategerejwe mu mujyi wa Manchester aho biri kuvugwa ko asinyira Manchester City mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifungwa.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, Cristiano yitabiriye imyitozo bisa nk’aho ari iya nyuma muri Juventus, aho yakoze iminota 40 gusa, ayivamo anasezera bagenzi be bari bamaranye imyaka itatu muri Juventus.

Uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru, yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Juventus ko adashaka gukomeza gukinira iyi kipe yagezemo avuye muri Real Madrid, n’ubwo akiyifitiye amasezerano y’amezi 10.

Amakuru avuga ko Cristiano ategerejwe muri Manchester City yamaze kwemera kuzamusinyisha amasezerano y’imyaka 2, ndetse imwishyure akayabo k’ibihumbi 230 by’amapawundi ku cyumweru.

Nyuma y'uko bidakundiye Manchester City ko igura Harry Kane yifuzaga, yabonye ko bitayorohera kugera ku ntego zayo igendera kuri Gabriel Jesus wenyine, ariyo mpamvu ihanze amaso Cristiano Ronaldo.

Gusa biravugwa ko Manchester City idashaka kwishyura miliyoni Juventus yifuza ku mezi 10 Cristiano asigaje, aho ishaka miliyoni 25 z’amapawundi.

Mu minsi ishizwe, byavuzwe ko Juventus yifuza ko bayiha rutahizamu Gabriel Jesus kugira ngo nayo irekure Cristiano Ronaldo ariko Guardiola yabyanze.

Ronaldo w’imyaka 36, yavuze ko yifuza guhindura shampiyona, ariyo mpamvu umushakira amakipe, Jorge Mendes, yamushakiye umwanya muri Manchester City kuri miliyoni £25.

Ronaldo yanze kubanza mu kibuga mu mukino Juventus iheruka kunganya na Udinese ibitego 2-2, byatumye benshi bashidikanya ku hazaza he muri iyi kipe.

Cristiano yavuzwe mu makipe atandukanye arimo PSG, gusubira muri Real Mdrid, kujya muri Tottenham ndetse na Manchester United, ariko byamaze kumenyekana ko uyu mukinnyi azakinira Manchester City ndetse banamaze kumvikana.

Manchester City imaze kugura umukinnyi umwe Jack Grealish yatanzeho miliyoni 100 z’amapawundi, gusa yashakaga Harry Kane kuri miliyoni 100 z’amapawundi ntibyakunda, uwitezwe ni Cristiano Ronaldo i Manchester.

Cristiano azerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Manchester City mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi i Burayi rifungwa tariki ya 31 Kanama 2021.

Cristiano yasezeye bagenzi be bakinanaga muri Juventus, ategerejwe i Manchester

Cristiano yari amaze imyaka itatu muri Juventus







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • prince2 years ago
    Nonese ko nabonye ngo kumunota wanyuma birahindutse agiye kujya muri Man u nibyo? muturebere update igezweho





Inyarwanda BACKGROUND