Padiri Rwubakubone Jean Bosco ukoresha mu muziki izina Padiri Bosco Rwubake wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, yasohoye indirimbo ibyinitse yise ‘Umusaseridoti’ ivuga ku Isakaramentu ry’Ubusaseridoti n’ubutumwa bw’Umusaseridoti.
Uyu muhanzi yakoze iyi ndirimbo mu kwifatanya n’Abasaserdoti bari guhabwa iryo Sakramentu muri aya mezi ya Nyakanga na Kanama 2021.
Ku wa 19 Kanama 2021 Diyosezi ya Gikongoro yungutse umupadiri mushya ari we Padiri Senani Callixte. Ni igikorwa cyabereye muri Paruwasi ya Muganza Kiyobowe na Musenyeri Celestin Hakizimana umwepiskopi wa Gikongoro.
Padiri Visenti Twizeyimana watorewe n'umwepiskopi wa diyoseze ya Ruhengeri kuba Padiri Mukuru wa paruwasi Katedarali ya Ruhengeri yarahiriye imbere y' Umwepiskopi n'abakristu b'iyi paruwasi kuzarangiza neza ubutumwa yahawe.
Ku wa 21 Kanama 2021, muri paruwasi Kitabi diyosezi Gikongoro, habereye umuhango w'itangwa ry'ubupadiri kuri diyakoni Emmanuel Ingabire; n'abafaratiri batatu, Anatole Igirimbabazi wa paruwasi Bishyiga, Emmanuel Ndacyayisaba wa Gahunga na Faustin Nshimyumuremyi wa Cyanika bahabwa ubudiyakoni.
Ku itariki nk’iyi, Kuri katedarali ya Kibungo habereye umuhango w'Itangwa ry'ubupadiri ku badiyakoni batatu ari bo Janvier Murwanashyaka wa paruwasi Nyarubuye, Mariyamungu Jean wa paruwasi Rukoma, Iryivuze Dieudonne wa Paruwasi Kansana.
Tariki 22 Kanama 2021, Ikinyamakuru Kinyamateka cya Kiliziya Gatolika cyatangaje ko umuryango wo muri diyosezi ya Nyundo wakoze amateka yo kwibaruka abapadiri batatu bavuka mu rugo rumwe. Abo bapadiri ni Padiri Gilbert, padiri Leandre na Padiri Revocat wabuhawe ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021 i Byumba.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Padiri Bosco Rwubake yavuze ko uretse kwifatanya n’Abahawe ubusaserdoti muri aya mezi, yanakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kubibutsa inshingano bafite zo kureberera inama z’Imana.
Ati “Nakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kubibutsa ubwiza bwaryo n'inshingano turihererwamo. Inshingano z’umusaserdoti ni ukwigisha, gutagatifuza no kuyobora imbaga y'Imana.”
Uyu mu padiri yabwiye urubyiruko biyumvamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, ko ari inzira nziza nta gihombo kirimo. Ati “Nibyiza kuko ni ubuzima, noneho by"umwihariko bikaba ubuzima bw'iteka. Muri make gukorera Imana ni ubuzima ni ibyishimo n'umunezero.”
Mu busanzwe isakramentu ry'ubusaserdoti urihabwa umaze kunyura mu bihe by'iciro by'amasomo harimo ‘Philosophie’ na ‘Theologie’.
Padiri Bosco Rwubake yakoze indirimbo ku Isakramentu ry’Ubusaserdoti n'inshingano z'umusaseridotiPadiri Bosco yavuze ko yakoze indirimbo ‘Umusaseridoti’ mu rwego rwo kwifatanya n’abahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti muri Nyakanga na Kanama 2021KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UMUSASERIDOTI’ YA PADIRI BOSCO RWUBAKE
TANGA IGITECYEREZO