Ejo kuwa Kane, tariki 26 Ukuboza 2024, Nyirubutugane Papa Fransisko, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, yafunguye umuryango w’impuhwe z’Imana muri gereza nshya ya Rebibbia, i Roma. Uyu muhango wihariye wabaye mu rwego rwo gushyigikira igikorwa cyo gufasha no kubohora imitima y’infungwa, abasaba kwemera impuhwe z’Imana no gukomera mu kwi
Inkuru dukesha Pacis TV ivuga ko Nyirubutugane Papa Fransisko yasomereye Misa imfungwa zose zifungiye muri Gereza ya Rebibbia, aho yibanze ku butumwa bw’impuhwe, amahoro y’umutima n’urukundo rw’Imana.
Mu nyigisho ze, Papa Fransisko yavuze ko abari muri gereza batagomba kumva ko bazira ibyaha byabo gusa, ahubwo bagomba kubona ko Imana ibakunda kandi ko ibaha amahirwe yo kwisubiraho no gusubira mu nzira y’ubuzima bushya. Yashishikarije imfungwa kwakira impuhwe z’Imana mu buzima bwazo, no kumenya ko Yesu Kristo ari we soko y’amizero n’umukiro kuri buri wese.
Papa Fransisko yakomeje avuga ko impuhwe z’Imana ari zo zizatuma umuntu wese, yaba ari mu bukene, mu byaha cyangwa mu gihome, yongera kubona ibyiringiro. Yashimangiye ko ari ngombwa ko buri muntu ufunginze abona amahirwe yo kwisubiraho, no gusaba imbabazi kugira ngo abone amahoro mu mutima.
Uyu muhango kandi wari ishingiro ry’umuryango w’impuhwe z’Imana, aho Papa Fransisko yafunguye amarembo ya gereza ya Rebibbia kugira ngo abantu bose bafungiye muri iyo gereza bagire amahirwe yo kubohorwa n’impuhwe z’Imana. Ibi byari bitandukanye n’uko abakristo benshi bari basanzwe bibwira ko abantu bafunzwe badakwiriye impuhwe z’Imana, ariko Papa Fransisko yerekanye ko impuhwe za Nyagasani zikwiriye buri wese, nta we usigaye inyuma.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO