Kigali

N'ubwo yanakomoje ku ngorane, Miss Umuratwa atewe ishema no kuba yarahagarariye neza u Rwanda muri Miss Supranational

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/08/2021 18:05
0


Umuratwa Anitha Katie wahagarariye u Rwanda marushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Supranational yabereye muri Poland, yafashe umwanya wo gushima buri umwe, anasobanura muri macye urugendo yanyuzemo n’ishema atewe no kuba yarahagariye u Rwanda n'ubwo bitari byoroshye.



Mu butumwa burebure yatanze, umwe mu bakobwa beza mu Rwanda nk'uko byemejwe n’akanama nkempuramaka k’amarushanwa y’ubwiza ya Miss Supranational Rwanda ubwo yayitabiraga akanegukana ikamba bikamuhesha guhagararira u Rwanda muri Pologne muri Miss Supranational 2021, Umuratwa Anitha Katie yatanze ubutumwa bushimira abantu banyuranye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ubutumwa burebure bukubiyemo ishimwe kuri buri umwe wamushyigikiye ahereye ku banyarwanda bose muri rusange, abanyamakuru, inshuti n’umuryango anagaruka ku mahirwe yagize yo guhagarira u Rwanda n’uruhare yagize mu kurukundisha abanyamahanga aho amaze iminsi.

Yavuze ko ari muri Polpgne yasanze benshi batari bazi u Rwanda n'abari baruzi bakaba bazi ko rucyubakiye ku ivanguramoko. Yavuze ko mu bushobozi bwe yagerageje kubumvisha ko ibyo byarangiye abakangurira ahubwo kuzarusura yifashishije zimwe mu ngingo zinyuranye za gahunda y’ubukerarugendo ya Visit Rwanda.

Ikindi agaragaza muri ubu butumwa ni uko yahuye n’ibihe bikomeye byari bumute mu kangaratete adasobanura gusa akavuga ko yizera ko azagira umwanya wo kubivugaho. Icyamutunguye ngo ni ukuntu bamwe mu bo yahuriye nabo muri Pologne bafite ibyo bazi ku Rwanda bazi ko rugira abagore beza.

Miss Katie atangira ubutumwa bwe agaragaza ko ibyari amarushanwa abikuyemo umuryango agira ati:”Mu byumweru bitatu bishize nahagurutse ngiye guhatana n’abakobwa baturutse mu isi yose muri Miss Supranational. Twaje kubana birenga guhatana tuba inshuti n’umuryango.” Avuga ko kandi ibyo yiboneye n'abo yabonye atari yarigeze abitekereza. Yagize ati:”Muri uru rugendo kandi nahuriyemo n’abantu benshi ntari narigeze necyereza ko nzahura nabo.

Agaragaza ko yishimiye aho amaze iminsi ati:"Agace ka Malopolska ni keza cyane nishimye kuba narakagezemo. Ntewe ishema no kuba naragize amahirwe yo guharagarira igihugu cyanjye ku rubyiniro mpuzamahanga kandi nkakora iyo bwabaga ubwo nari nduriho.”

Agaruka kandi ku ntego nyamukuru yihaye mbere y'uko yinjira muri aya marushanwa agira ati:”Mbere y'uko nza hano, naribwiye nti n'ubwo bwose ntatsinda ariko nzagerageza kuzamura ibendera ry’igihugu hejuru hashoboka. Uzamenya izina ryanjye azamenya ko akwiye gusura u Rwanda, nagerageje uko nshoboye ntanga umusanzu wanjye muri gahunda ya Visit Rwanda.”

Yemeza ko kandi atewe ishema n'uko ibyo yiyemeje yabigezeho agira ati:”Benshi kandi baremeye bazadusura.” Akomoza ku cyamuteye intimba ati: "Ikindi cyambabaje ni uko nasanze benshi twaganiraga batazi u Rwanda”

Katie agaragaza ko ariko n'ubwo bitamunejeje gusanga hari abatazi u Rwanda hari icyo yakoze ati:”Ariko narubamenyesheje, abandi bazi ko tugifite ivanguramoko ariko narabasobanuriye ngerageza kubibumvisha ko ibyo byarangiye.”

Maze agaragaza umusaruro w’ibyo yakoze avuga ati:”Ubu abari bazi u Rwanda ko ari igihugu kirimo ivangura bazi ko ari igihugu cy’ubumwe, cy’imisozi igihumbi, inseko igihumbi kandi gifite ejo hazaza heza.”

Mu byo yishimira n'abo ashima Katie, abivuga agira ati:”Ndishimira kuba naraje mu 10 bateye neza, ndashaka kandi gushima buri umwe wantoye wamfashije mu buryo ubwo ari bwose, warakoze Rwanda, abanyamakuru, inshuti n’umuryango simba narabashije ibyo nakoze iyo ntabagira mbafitiye ishimwe ry’iteka".

Akomeza agira ati: ”Naboneye ubufasha mu myanya myinshi ntatekerezaga iryo naryo ni ishimwe. Icyantangaje abo twabashije kuganira bazi u Rwanda bazi ko rugira abagore beza.” Katie kandi akomoza ku buryo bitamworoheye ati:”Urugendo ntirwari rworoshye habe na gato ndizera umunsi umwe nzabona umwanya wo kubasangiza ibigoye nanyuzemo.”

Abishimangira agira ati:”Rimwe na rimwe byari bunte mu rwobo cyangwa bikansigira ibikomere ariko ubu none byose bimeze neza nishimiye isomo nigiyemo.” Mu gusoza, asabira umugisha buri umwe agira ati:”Imana ibahe umugisha mwese.”

Miss Supranational Rwanda 2021 umaze iminsi ahagarariye u Rwanda mu gihugu cya PolandNyampinga Katie atewe ishema no kuba abaye umwe mu babashije kugira uruhare mu kubaka igihugu cy'u Rwanda binyuze mu kurukundisha abanyamahangaKatie yashimye buri umwe wa mufashije mu rugendo amazemo iminsi akuyemo umuryango mushyaIbyo uyu mukobwa yakoze byose yemeza ko byari ingorane zikomeye azasangiza abanyarwanda mu gihe kiri imbere








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND