RFL
Kigali

Cyera kabaye Miss Umuratwa yashyizwe mu bakobwa bahabwa amahirwe yo kwegukana Miss Supranational 2021

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:21/08/2021 16:40
0


Irushanwa rya Miss Supranational 2021 ku nshuro ya 12 riri kugana ku musozo kuva ku mugoroba w'uyu munsi saa Kumi z'umugoroba ku isaha yo mu Rwanda, n'ubundi akaba ari saa 16:05 muri Namibia no muri Pologne.



Irushanwa rya Miss Supranational ni rimwe mu marushanwa y'ubwiza atanu akomeye ku isi ariko nanone rikaba irushanwa u Rwanda rumaze kwitabira inshuro inshuro nyinshi kandi mu buryo bwo guhozaho n'ubwo ikamba ryo rikiri inzozi.

Kuri iyi nshuro ya 12 u Rwanda ruhagaririwe n'umukobwa witwa Umuratwa Kate Anitha wanagiye yitwara neza mu duce tumwe na tumwe tw'iri rishunwa harimo nko kuba mu bakobwa 10  bagaragaza ubushongore n'ubukaka (Miss Elegancy).

Mu gihe habura iminota micye ngo uwegukana ikamba atangazwe, urubuga rukurikira kandi rukaba mu za mbere zitangaza amakuru ajyanye n'amarushanwa y'ubwiza rwitwa Missosology rwashyize Miss Umuratwa ku mwanya wa 13 mu bakobwa bashobora kweguna Miss Supranational 2021 (Miss Supranational Hot picks). 

Ni urutonde ruyobowe na Chanique Rabe wo muri Namibia, bitandukanye na Miss Umuratwa, winjiye kuri uru rutonde ku munsi wa nyuma w'irushanwa, Chanique we asanzwe aruzaho ndetse n'amahirwe yo kuba yakwegukana iri kamba cyangwa irya Miss Supranational Africa 2021 ni menshi cyane.

Ni ubwa mbere bigeze ku munsi wa nyuma w'irushanwa iryo ariryo ryose mu marushanwa y'ubwiza mpuzamahanga umukobwa uhagaririye u Rwanda ari mu bacyotsa igitutu abo baba bahatana. 

ARAMUTSE YEGUKANYE IKAMBA BYABA BISOBANUYE IKI?


Mu buryo buziguye, amarushanwa y'ubwiza ntatana n'ubukerarugendo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ubukerarugendo nimwe mu nkingi iterambere ry'u Rwanda ryubakiyeho binyuze mu miyoboro itandukanye nka Visit Rwanda, Miss Umuratwa arabizi neza kuko mu gihe amaze mu irushanwa yakunze kugaragara mu mashusho yabaga yifashe asaba abo babatana gusubiramo ijambo ' Visit Rwanda'. 

Aramutse aryegukanye zaba arizindi ngufu ziyongera kuzisanzweho muri gahunda nk'iyi.

Ku giti cye kandi aramutse yegukanye ikamba byaba bisobanuye izindi ngufu, izindi mbaraga, n'indi miryango yaba ifungutse iherekejwe n'amahirwe y'uburyo butandukanye yaba aje kuriwe nk'umuntu. Tugiye nko mu bishobora guhita bihabwa agaciro ako kanya nko mu buryo bw'amafaranga, aramutse yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021 bisobabuye ko yagaruka i Kigali abarirwa mu batunze za miliyoni kuri banki kuko yaba atanyahanye 35,000 USD angana ni 35,087,500rwf. 

Mu gihe hasigahe amasaha macye ngo haboneke uwo Antonio Polsid wo muri Thailand ashyikiriza ikamba rya Miss Supranational yaramaranye imyaka 2, gukomeza guha Miss Umuratwa Anita Kate ni ukumanura (download) application ya Miss Supranational ukamushyigikira unyuze ku mafoto ye ari kuri urwo rubuga.


Umuratwa ari ku mwanya wa 13 mu bakobwa bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND