Cristiano Ronaldo w'imyaka 36 y'amavuko, yihanangirije abantu bavuga ko ashobora gusubira muri Real Madrid cyangwa akajya muri PSG, avuga ko akiri umukinnyi wa Juventus ndetse n'abavuga ibyo batamuzi neza.
"Igihe kirageze ngo ngire icyo mvuga kuko
sinshobora kwihanganira abantu bakina n'izina ryanjye. Ndacyashishikajwe
n'umwuga wanjye rero niyitaho ndetse ntegura ejo hazaza hanjye kugira ngo
mpangane n'ibyo mpura nabyo."Cristiano Ronaldo.
Ibi byose
Ronaldo yabigarutseho nyuma y'ikinyamakuru cyo mu Butaliyane Daily dello sport
cyari cyavuze ko uhagarariye uyu mukinnyi Jorge Mendes yaba yabwiwe na
Manchester City ko imushaka, hakaza andi makuru avuga ko PSG iteganya gutwara
uyu mukinnyi mu mwaka utaha, ndetse ko na Real Madrid yaba yifuza uyu mukinnyi
ko yagaruka mu rugo. Ronaldo akomeza avuga ko abantu bamuzi atari uko atekereza.
Yagize ati: "Abanzi neza bazi ukuntu nkunda akazi kanjye. Gusa ku byabaye
byose ngomba kugira icyo mbivugaho kuko habayeho kutanyubaha no kubaha Real
Madrid na Juventus".
"Amateka
yanjye muri Real Madrid yaranditswe, arabitswe haba mu mibare no mu magambo, mu
bikombe n'imidari. Tutagendeye ku byo nakoze ndabizi neza ko mu myaka 9 namaze
muri Real Madrid nari mfite umubano mwiza n'abafana abayoboye kandi
baranyubahaga nanjye mbubaha. Gusa kuri ubu hari uruhererekane rw'inkuru
zinjyana mu makipe atandukanye kandi nta muntu n'umwe wigeze ashaka kumenya
ukuri kwa nyako cyangwa se ngo nibura atubaze, bivuze ko muri macye ibiri
kuvugwa byose ari ugusetsa abantu gusa."
Kuri uyu wa kabiri nyuma yo kubona ibi byavuzwe, umutoza wa Real Madrid, Ancelotti yagize icyo avuga kuri Ronaldo no kuba yagaruka muri Real Madrid. Yagize ati: "Nka Real Madrid ntabwo twigeze dushaka kugarura Cristiano Ronaldo wafashije iyi kipe kwegukana ibikombe 4 bya Champions League. Ronaldo ni umunyabigwi wa Real Madrid kandi ndamukunda nkanamwubaha, sinigeze mpitamo kuba twamusinyisha. Ubu turi kureba ibindi.
Ronaldo
yavuye muri Real Madrid mu 2018 ajya muri Juventus akaba amaze gutwara
shampiyona 2 n'igikombe cy'uburayi.
TANGA IGITECYEREZO