Rutahizamu w’umunyarwanda ushobora no gukina aca ku mpande, Kevin Monnet-Paquet, yerekeje mu ikipe yitwa Arris Limassol yo muri Chypre, ayuye muri St Etienne yo mu Bufaransa yari amazemo imyaka Irindwi.
Monnet
Paquet wakinnye imikino 16 muri shampiyona iheruka mu cyiciro cya mbere mu
Bufaransa, yasinye amasezerano y’umwaka 1, ushobora kongerwaho undi muri Arris
Limasol yo mu cyiciro cya mbere muri Chypre.
Uyu
munyarwanda utarakirira ikipe y’igihugu Amavubi umukino n’umwe, avuye muri St
Etienne ayitsindiye ibitego 17 mu mikino 165 yakinnye.
Monnet
Paquet w’imyaka 32 y’amavuko avuka ku mubyeyi umwe w’umunyarwanda ndetse n’undi
w’Umufaransa, amaze guhamagarwa inshuro ebyiri mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko
ntaritabira, yewe ntacyo aratangaza ku butumire yahawe n’ikipe y’igihugu y’u
Rwanda ubugira kabiri.
Uyu
mukinnyi wanyuze mu makipe atandukanye mu Bufaransa arimo Lens, Lorient na
Saint Etienne, ubu yamaze kwerekeza muri shampiyona ya Chypre mu ikipe ya Arris
Limasol.
Nta
gikombe na kimwe Kevin aregukana mu makipe yakiniye, gusa amaze gutsinda
ibitego 47 mu mikino 416 amaze gukina kuva yatangira gukina umupira w’amaguru.
Kevin Monnet Paquet yerekeje muri Limasol yo muri Chypre avuye muri St Etienne yo mu Bufaransa
TANGA IGITECYEREZO