Umunyarwenya Kanyombya mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yahanuye abakunda gusomana byimbitse, akomoza kuri Meddy, anahishura uko yaguze amenyo akameneka ubu akaba atakiyakeneye.
Mu guhanura abasomana byimbitse, Kanyombya yagize ati: “Burya mu menyo habamo ibintu byinshi, abo bantu basomana nabo bajya bantera iseseme rimwe na rimwe! Ngo ‘central’ ibiki n’ibiki uziko hagati y’amenyo hari udusimba? Hari udukoko tubamo ushyize muri mikorosikopi ushobora kubona tugenda ukuntu”.
Yakomeje agira ati: “Ugomba gusomana wabanje gukaraba mu menyo, ukoza amenyo neza, naho ubundi umaze kurya ibiryo bigagiye mu menyo hanyuma ngo urasomana!”.
Kuri we gusomana ku musaya abona aribyo bitagize icyo bitwaye “kuko ari nko gusoma ku ipantaro”. Uyu mugabo uvuga ko ‘yahuye n’urwabagabo’ agatakaza amenyo yashishuye ko kugeza ubu nta menyo agikeye kuko yigeze kuyagura akameneka.
Kanyombya ngo nta menyo yagura, ngo ntayo agikeneye
Yagize ati: “Ntabwo nkeneye amenyo rwose, narayaguze nyagura rimwe, ariya menyo ameneka se ndayakeneye? Nagiye mbona n’andi yiyongeraho simbizi sinkeneye no kubara amenyo yanjye kuko njyewe ubusanzwe nta menyo nkeneye antera iseseme ntayo nagura! Amafaranga yo gupfusha ubusa ngo ndagura amenyo ni sima se nguze?”.
Yakomeje asobanura uko yigeze kuyagura akamutera iseseme ati: “Narabigerageje ariko nkumva anteye iseseme. Yaranamenetse ahubwo, nayateretse hasi kumeza umwana arayakinisha arameneka, ibimene se ndabigura ngo bimarire iki? ayo kumeneka rero atari ‘original’ [umwimerere] cyangwa se ngo afate burundu ntabwo nayagura”.
Yakomeje avuga ko n’iyo abonye abayambaye bayakurumo bimutera iseseme. Twamubajije umuhanzi Nyarwanda abona uhagaze neza muri iyi minsi ashimangira ko ari Meddy uherutse gushyira hanze indirimbo “My Vow” ikakirwa neza. Yagize ati: “Uyu warongoreye muri Amerika harya yitwa nde? Ehhhh ni ntuza... ni Meddy. Meddy ari kuzamura akantu keza”.
Yavuze ko Meddy ari umuhanzi Nyarwanda uhagaze neza muri iyi minsi
Mu bo hanze yagarutse kuri Diamond, cyane cyane ahereye ku ndirimbo yahuriyemo na Koffi Olomide. Yavuze ko abahanzi Nyarwanda bakwiriye kubigiraho byinshi birimo kubana n’amahanga, kubaha abanyamahanga, kutagira umwiryane bagakorera hamwe, n’ibindi.
TANGA IGITECYEREZO