Kigali

Umunyamakuru Habarugira Patrick ntakiri umukozi wa RBA yari amaze imyaka 10 akorera

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/08/2021 15:54
0


Habarugira Patrick benshi bazi nka ‘Paty’ wari umaze imyaka 10 akorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ ibiganiro by’imikino no gusoma amakuru, ntakiri umukozi w’iki kigo kuko agiye gukomereza amasomo muri Canada.



Hashize iminsi Habarugira atumvikana mu kiganiro cy’imikino cya Radio Rwanda cyitwa Urubuga rw’Imikino kubera yari ari kwitegura urugendo rwerekeza muri Canada afite kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021.

Habarugira yakundwaga n’abanyarwanda batari bake ndetse afatwa nk’icyitegererezo n’abakiri bato bakora umwuga w’Itangazamakuru yatangiye mu 2011.

Uyu mugabo ufite ijwi ryanyuze benshi bakurikira urubuga rw’imikino rwa Radio Rwanda, yasobanuye ko impamvu atakiri umukozi wa RBA ari uko agiye gukomereza amashuri i Quebec muri Canada mu ishami ryitwa Infographie en Journalisme.

Habarugira yavuze ko atajyana n’umuryango we kuko agiye kwiga imyaka ibiri gusa akazahita agaruka mu Rwanda asoje amasomo.

Uyu mugabo avuga ko kuri RBA yahigiye byinshi mu myaka 10 ahamaze birimo kubana neza, kwihangana no kwicisha bugufi, ndetse akaba yarahahuriye n’abantu b’ingeri zitandukanye kandi b’ingenzi kuri we.

Habarugira yize Itangazamakuru muri ICK, ndetse yanabaye umwarimu mu gihe cy’imyaka itatu. Muri RBA, uyu mugabo yayoboraga ishami rya siporo muri iki Kigo. Akaba yaregukanye ibihembo bibiri nk’Umunyamakuru Mwiza wa Siporo mu Rwanda mu 2017 no mu 2020.

Patrick Habarugira ntakiri umukozi wa RBA yari amaze imyaka 10 akorera

Habarugira agiye gukomereza amashuri muri Canada





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND