Myugariro ukina ibumoso mu ikipe y’igihugu Amavubi, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende, yerekanwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya FAR Rabat (ASFAR) yo muri Maroc yamutanzeho akayabo karenga miliyoni 400 Frw, yiyemeza kuzatanga imbaraga zose afite mu myaka itatu azayikinira.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Kanama 2021, ni bwo Imanishimwe yahawe ikaze mu ikipe ya FAR Rabat nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu azayikinira. Ubwo yageraga i Rabat, aho ikipe ikorera, Imanishimwe yakiriwe n’abana babiri bato bambaye umwambaro wayo, bamusanganiza indabo.
Yatambagijwe
kandi mu nzu y’iyi kipe, yerekwa ibikombe byose yegukanye birimo 12 bya
Shampiyona ya Maroc, 11 by’Igihugu, kimwe cyo mu cyiciro cya kabiri, bine bya
Super coupe ya Maroc, kimwe cya CAF Champions League na kimwe cya CAF
Confederation Cup.
Mu
muhango wo kumwerekana ku mugaragaro, Imanishimwe yagize ati “Nitwa Imanishimwe
Emmanuel, ndi umukinnyi wa ASFAR, mfite imyaka 26 kandi nkina inyuma ku ruhande
rw’ibumoso”.
“Ndi
hano, nishimiye cyane kuba ndi hano muri ASFAR, nzatanga buri bushobozi
n’imbaraga zanjye muri iyi kipe kugira ngo izamuke. Ndashimira buri umwe,
ndabifuriza ibyiza muri iki gihugu, muri iyi kipe. Dima- ASFAR”.
Uyu
mukinnyi w’imyaka 26, wari ugifite amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC,
yaguzwe ibihumbi 130$ (asaga miliyoni 130 Frw) mu gihe we ubwe yahawe ibihumbi
300$ (asaga miliyoni 300 Frw) ku masezerano y’imyaka itatu. Bivugwa ko
umushahara we uzaba ari 5,700$ (Hafi Miliyoni 6 Frw) ku kwezi.
Imanishimwe
Emmanuel uzwi nka Mangwende niwe mukinnyi uhenze (Uguzwe amafaranga menshi) mu
mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Uyu
myugariro uri mu beza u Rwanda rufite yatangiye gukinira APR FC mu 2016, nyuma
yo gutandukana na Rayon Sports, mu myaka itanu ayimazemo yayifashije kwegukana
ibikombe bitandukanye birimo ibya shampiyona, igikombe cy’Amahoro yegukanye
inshuro zirenze ebyiri ndetse n’ibindi iyi kipe yitabiriye.
Manishimwe
yari mu ikipe y’igihugu Amavubi, iheruka muri CAHAN 2020 yabereye muri
Cameroun, aho yagarukiye muri ¼ isezerewe na Guinea yayitsinze igitego 1-0.
Imanishimwe yari amaze imyaka itanu muri APR FC
Imanishimwe ni umwe mu bakinnyi bari muri CHAN 2020
TANGA IGITECYEREZO