RFL
Kigali

BEFA Language School: Ikigo kimaze kuba ubukombe kikaba igisubizo ku bifuza kumenya indimi 12 n'amategeko y'umuhanda mu gihe gito

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/08/2021 17:23
4


Muri iki gihe umuntu ugezweho ni ubasha kumenya kuvuga indimi z'amahanga no kuzandika. Ushobora kuba warabuze amahirwe yo kuvuga indimi wifuza ariyo mpamvu ikigo BEFA Language School cyaje ari ingirakamaro ku Banyarwanda, kikaba kimaze kuba ubukombe mu guha abantu ubumenyi bw'indimi zitandukanye no kumenya amategeko y'umuhanda.



BEFA Language School ni Ikigo kigisha indimi zigera kuri 12 mu buryo bugezweho bufasha abiga kumenya indimi vuba ndetse kikigisha n’amategeko y’umuhanda kandi nabyo mu buryo bugezweho bunahendutse. Iyo wigiye muri iri shuri, mu mezi atatu gusa uba ududubiza indimi zitandukanye hanyuma mu mezi 6 ukaba usoje kwiga nk'uko ubuyobozi bw'iri shuri bwabitangaje.


BEFA ni ishuri rya mbere mu Rwanda mu kwigisha indimi kuko bakoresha uburyo bwitwa VIVA akaba ari uburyo bwo kwigisha indimi bagendeye ku mategeko karemano yo kwiga ururimi. "Uburyo bwa VIVA bujya gusa neza n’uburyo twifashishije twiga ururimi rwacu kavukire".

VIVA yavumbuwe na mwarimu witwa SEVEN DOXEY bakunze kwita GITUNGURU, akaba ari nawe watangije ikigo cya BEFA. Gifite kandi intego yo gufasha abantu kumenya ururimi baba barize cyangwa batarize, bati "Uburyo twifashisha ni bwo buryo bworoshye, bwihuse kandi uwiga amenya ibyo yize vuba".

Ubu buryo bwa VIVA iyo umuntu abwizemo atangira kuvuga adategwa mu mezi 3, mu mezi 6 akaba ararangije kandi VIVA ni uburyo bufasha abantu kwiga ururimi muri ubwo buryo nta kwifashisha ubuhinduzi. BEFA yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2008 ikaba ifite ikicaro i Remera mu Giporoso inyuma ya Gare ahazwi nko kuri Healing Center.

INDIMI TWIGISHA

 Icyongereza

 Igishinwa

 Icyespanyol

 Igifaransa

 Ikinyarwanda

 Igiswayire

 Igitariyani

 Icyarabu

 Igiporutigal

 Igikoreya

 Igihinde

 Ikiyapani

 N’izindi

UKO IBICIRO BIHAGAZE

Tugira ibyiciro bitatu

 VVIP

 VIP

 STANDARD

AMATEGEKO Y'UMUHANDA NA PERINE


"Tukwigisha mu minsi 8 gusa ukabasha gukorera provisoire ukoze rimwe gusa"

"Perine ukwezi kumwe gusa umunyeshuri aba ayibonye akoze inshuro imwe gusa"

-BEFA mu magambo arambuye ya buri nyuguti, isobanuye; Best, Easiest, Fastest & Aproach. 

Ku bindi bisobanuro, wabasanga aho bakorera i Remera mu Giposoro inyuma ya Gare ahazwi nko kuri Healing Center, ushobora no kubasura kuri website yabo ariyo www.befaschool.com cyangwa se ukabandikira kuri Email ikurikira: befalanguage@gmail.com Ushobora no kubahamagara kuri tekefone igendanwa: 0783448834/0788559371.


Muri iyi Video iri munsi murumvamo uko Seven Doxey bakunze kwita GITUNGURU asobanura uko yavumbuye VIVA n'uko BEFA yatangiye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngarambe steven1 year ago
    Amakuru ajyanye nokwiga indimi
  • Gaston Nteziriba 10 months ago
    Je suis intéressé par le cours de Portugais. Pourriez-vous me dire combien coûterait 4 mois de cours intensif du Portugais?
  • Mpawenayo celestin6 months ago
    Kwiga ikidage
  • Mutabaruka fred 1 month ago
    Kwiga indimi zose





Inyarwanda BACKGROUND