RFL
Kigali

Micheal Jai White yahishuye ko yapfushije imfura ye y'umuhungu izize Covid-19

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/08/2021 11:08
2


Ikirangirire mu gukina filime Micheal Jai White yatangaje ko amaze amezi 5 apfushije imfura ye y'umuhungu wazize icyorezo cya Covid-19. Umuhungu we akaba yarapfuye afite imyaka 38, asize abana 6 nk'uko Se Micheal Jai White yabihishuye akanavuga ko akiri mu gahinda gakomeye ko kubura umwana we.



Izina Micheal Jai White ni izina rikomeye cyane mu ruhando rwa filime ku isi hose by'umwihariko muri Amerika aho akomoka. Micheal Jai White yamamaye cyane muri filime z'imirwano (Action movies) zirimo nka Blood and Bone yamugize icyamamare, Never Back Down, Undisputed n'izindi nyinshi.


Micheal Jai White akaba amaze amasaha macye atangaje ko umuhungu we w'imfura yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19. Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru VladTv yagize ati ''Maze amezi atanu mfushije imfura yanjye y'umuhungu yazize Covid-19. Ni umwana nafataga nk'aho twakuranye kuko namubyaye nkiri muto cyane mfite imyaka 15 y'amavuko''.


Yakomeje agira ati ''Imfura yanjye ntabwo yakunze kubana nanjye kuko yahisemo ubuzima bw'imihanda n'ibiyobyabwenge.Inshuro nyinshi yafungwaga aribyo azira.Nagerageje kumuhindura biranga ngeraho ndamwihorera kuko nabonaga we adashaka kujya mu nzira nziza. Ntekerezako guhinduka ku muntu ariwe ubugiramo uruhare ariko we ntarwo yigeze agira. Abantu benshi barabizi ko imfura yanjye yari yarananiye cyane cyane mu myitwarire''.


Micheal Jai White yahishuye kandi igihe umwana we yarwariye Covid 19 agira ati; ''Mu mezi 5 ashize nibwo yafashwe na Covid-19 ajyanywa kwa muganga amarayo iminsi 2 gusa ahita yitaba imana. Abaganga batubwiye ko umubiri we utabashije guhangana na Covid-19 kuko wari ufitemo ibiyobyabwenge byinshi''.


Abajijwe niba hari umuryango imfura ye isize inyuma, Micheal Jai White yasubije ati; ''Yapfuye afite imyaka 38 asiga abana 6 yabyaye ku bagore 3 batandukanye. N'ubwo umwana wanjye tutabanye neza gusa nafashe ubu inshingano zo kurera abana yasize aribo abuzukuru banjye. Kugeza nubu ndacyafite agahinda ku mutima kuko yapfuye tutarabasha kumvikana''.


Ikinyamakuru Page Six cyo cyatangaje ko imfura ya Micheal Jai White itaribanye neza na Se w'icyamamare dore ko yari yaranze kwitwa izina Se yamuhaye rya Micheal Jai White Junior kuko yavugaga ko adakunda ko abantu bamenya ko avuga ku cyamamare. Michael Jai White w'imyaka 53 wabuze imfura ye yasigaranye abandi bana 5 barimo abana 3 yabyaranye n'umugore wa mbere hamwe n'abandi 2 yabyaranye n'umugore wa 2 bari kumwe ubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Monnaie d'or8 months ago
    Nshaka kumenya amateka ya Ron pall man
  • Monnaie d'or philipe8 months ago
    Uwo mugabo nkunda filme ze cyane nari nshishikajgwe no kumenya amateka ye





Inyarwanda BACKGROUND