RFL
Kigali

Harry Kane uvugwa muri Manchester City ntiyagaragaye mu myitozo ya mbere ya Tottenham, bisobanuye iki ku hazaza he?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/08/2021 10:13
0


Nyuma yuko rutahizamu wa Tottenham Hotspurs, Harry Kane uri kwifuzwa cyane na Manchester City atagaragaye mu myitozo ya mbere y’iyi kipe y’i Londres, amagambo yabaye menshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe batangiye kwemeza ko azagaragara mu mwambaro wa Manchester City muri uyu mwaka w’imikino.



Kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Kanama 2021, nibwo ikipe ya Tottenham yasubukuye imyitozo nyuma y’akaruhuko yari yarahaye abakinnyi bari bakubutse mu gikombe cy’u Burayi ‘Euro 2020’, gusa bitunguranye ntabwo rutahizamu Harry Kane yagaragaye mu myitozo ya mbere.

Nta mpamvu igaragara yatangajwe yatumye uyu mukinnyi atitabira imyitozo y’iyi kipe akinira kuko bitaturutse kuri COVID-19 cyangwa indi mpamvu rusange yari kumubuza kwitabiri imyitozo ya Tottenham, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Sky Sports.

Harry Kane amaze igihe yifuzwa na Manchester City ishaka kumutangaho akayabo kugira ngo aze kuba umusimbura wa Sergio Aguero werekeje muri FC Barcelone, ndetse hari na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe y’i Manchester bamwegereye bamugezaho icyifuzo bafite.

Amakuru ava mu bari hafi y’iyi kipe, avuga ko Kane yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Tottenham ko atazabakinira muri uyu mwaka w’imikino.

Kutitabira imyitozo ya mbere y’iyi kipe y’i Londres, byaciye integer abafana b’iyi kipe, bavuga ko ubwo ari ubutumwa yabageneye bwo kubereka ko atazabakinira muri uyu mwaka w’imikino.

Ntacyo uyu mukinnyi aratangaza ku hazaza he n’icyo atekereza kuri iyi kipe amazemo imyaka 12 akinira.

Kane yatangiye gukinira ikipe nkuru ya Tottenham mu 2009 avuye mu ikipe y’abakiri bato, gusa yakunze gutizwa cyane, aho yatijwe mu makipe arimo Leicester City, Norwich City, Leyton Orient n’ayandi.

Mu m ikino 336 amaze gukinira Tottenham yatsinze ibitego 221, akaba ari umwe muri barutahizamu beza iyi kip yagize mu mateka.

Harry Kane yari umwe mu bayoboye ubusatirizi bw’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi ‘Euro 2020’ n’u Butaliyani kuri penaliti, Babura amahirwe yo gukora amateka Abongereza bakumbuye.

Harry Kane ashobora gusohoka muri Tottenham amazemo imyaka 12Kane niwe wari uyoboye bagenzi be b'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yagarukiye ku mukino wa nyuma wa Euro 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND