RFL
Kigali

Yaba ariwe mukinnyi uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/08/2021 9:27
0


Myugariro w’ibumoso wakiniraga APR FC arabarizwa i Rabat muri Maroc aho biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya FAR Rabat atanzweho akayabo ka € 430,000 (Miliyoni 515,170,354 Frw).



Imanishimwe yasesekaye i Rabat ku Cyumweru tariki ya 01 Kanama 2021, agiye kurangizanya n’ikipe ya FAR Rabat bamaze kwemeranya ku masezerano y’imyaka itatu azayikinira.

Uyu myugariro wageze muri APR FC mu 2016 avuye muri mukeba Rayon Sports, yari agifite amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, gusa ubu bisa nk'aho urugendo rw’imyaka itanu yari amaze muri iyi kipe rwarangiye kuko yamaze kwerekeza muri FAR Rabat ifite amateka akomeye muri Afurika.

N'ubwo nta ruhande na rumwe ruratangaza ibijyanye n’amasezerano y’uyu mukinnyi, haba kuri APR FC cyangwa ku ruhande rwa FAR Rabat, amakuru ava mu bari hafi y’iyi kipe ndetse n’uyu mukinnyi, aravuga ko APR FC yari agifitiye amasezerano y’imyaka ibiri yahawe na FAR Rabat ibihumbi € 130,000, naho Manishimwe ahabwa ibihumbi € 300,000, yemera gusinya amasezerano y’imyaka itatu azamara i Rabat.

Aya makuru yemejwe nk’impamo n’aya makipe, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yaba ariwe mukinnyi uhenze (Uguzwe amafaranga menshi) mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu 2016 ubwo Sugira Ernest yagurwaga na AS Vita Club miliyoni 100 Frw, yagiye mu bakinnyi b’Abanyarwanda baguzwe amafaranga menshi mu mateka y’umupira w’amaguru.

Uyu myugariro uri mu beza u Rwanda rufite yatangiye gukinira APR FC mu 2016, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, mu myaka itanu ayimazemo yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo ibya shampiyona, igikombe cy’Amahoro yegukanye inshuro zirenze ebyiri ndetse n’ibindi iyi kipe yitabiriye.

Manishimwe yari mu ikipe y’igihugu Amavubi, iheruka muri CAHAN 2020 yabereye muri Cameroun, aho yagarukiye muri ¼ isezerewe na Guinea yayitsinze igitego 1-0.

Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri FAR Rabat yo muri Maroc

Imanishimwe atanzweho ibihumbi 430 by'ama-Euro yaba ariwe mukinnyi uhenze mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND