RFL
Kigali

Vestine na Dorcas basinye amasezerano y'imikoranire n’Umunyamakuru M. Irénée

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2021 7:30
1


Abahanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bamaze gushyira umukono ku masezerano ‘y’igihe kitatangajwe’ n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika M.I.E y’Umunyamakuru Murindahabi Irénée.



Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama 2021, mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyarugu aho umuryango w’aba bahanzikazi utuye.

Murindahabi Irénée umujyanama wa Vestine na Dorcas yabwiye INYARWANDA, ko aya masezerano yafashe umunsi wose kuko byamusabye kujya i Musanze ari kumwe n’umunyategeko we bafata umwanya wo kubanza kuganiriza umuryango w’aba bakobwa ibi bikubiye mu masezerano n’inyungu zirimo.

Irénée yavuze ko ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye bitemerewe kubitangaza, ariko ko buri ruhande rwashyize umukono ku bintu rwemera kandi ruzashyira mu bikorwa.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Nyina [Uzamukunda Elisabeth] wa Vestine na Dorcas nyuma y’uko abiherewe uburenganzira n’umugabo we.

Ati “Byansabye kubanza gusobanurira umuryango ibijyanye n’amasezerano basinya kugira ngo basinye ibyo bazi. Urumva nagombaga kujyana n’umunyamategeko, ni we wagiye arabasobanurira hanyuma dusinya amasezerano ndataha. Ni amasezerano yatwaye umunsi wose, umuryango usobanurirwa ingingo zikubiye mu masezerano n’umumaro zifitiye abahanzi.”

Akomeza ati “Mama wabo niwe washyize umukono ku masezerano, ndetse yari yabiherewe uburenganzira na Se kuko ari mu kazi.”

M. Irénée akomeza avuga ko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, bagiye gukomeza gukora ibikorwa by’ubuhanzi nk’ibisanzwe. Avuga ko nta kwezi gushira badasohoye indirimbo nshya.

Uyu mujyanama yavuze ko bari kwishimira umusaruro w’indirimbo ‘Adonai’ aho iherutse kuzuza miliyoni imwe y’abantu bayirebye kuri Youtube.

Ubwo havukaga umwuka mubi hagati y’impande zombi mu minsi ishize, abantu batandukanye bavuze ko iyo M. Irénée aza kuba afitanye amasezerano n’aba bahanzikazi ibibazo byavutse hagati y’abo bitari kuvuka ngo byiharire urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru.

M.I Irénée ariko yavugaga ko yagerageje inshuro zirenga eshatu kugirana amasezerano n’aba bahanzikazi ariko akananizwa. Vestine na Dorcas bashimye Imana nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire na M. I. E, bashima M. Irénée

Vestine na Dorcas bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Label yitwa M.I. E







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dida2 years ago
    syekeee,izi nkuru ndazihaze mubinyamakuru aho bigeze!😏😏😏





Inyarwanda BACKGROUND