Kigali

InyaRwanda Music Top 10: 'My Vow' ya Meddy yakunzwe bikomeye mu ndirimbo zikunzwe kurusha izindi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:31/07/2021 23:41
0


My Vow ni indirimbo ya Meddy yakoze amateka akomeye kuva ikimara gusohoka kugeza magingo aya. Iri kumvwa mu buryo bukomeye ahantu hatandukanye ndetse ikabyinwa n’abantu batandukanye by’umwihariko abubatse n’abafite abakunzi.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE

Iyi ndirimbo haba mu kurebwa ndetse no gukundwa mu gihe gito yabirushije indirimbo zose zaririmbwe mu gihugu cy’u Rwanda kuva umuziki watangira kubaho ndetse no kumvwa mu Rwanda.

Mu minsi itanu gusa indirimbo 'My Vow' yari yujuje miliyoni ebyiri z’abayirebye ku rubuga rwa Youtube, akaba ari agahigo kiyongera mu tundi duhigo uyu muhanzi akomeje kwesa umunsi ku wundi abikesha indirimbo 'My Vow' n'izindi yakoze mu bihe bishize.

Indirimbo My Vow yakurikiwe n’indirimbo No Cap ya Ish Kevin ku rutonde rwa InyaRwanda Top 10 nayo yatowe cyane kurusha izari ziri kumwe nayo ikomeza kongera no kugaragaza urukundo abantu bari gukunda uyu musore n’injyana ye.

Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane.

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera ku 120 y’abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 114, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 234.

                  KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IKUNZWE CYANE MY VOW YA MEDDY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND