Kigali

'Habibi' irayoboye! Byinshi ku muziki wa The Ben ukwiriye gushimirwa na bose ku bw'urukundo akunda barumuna be mu muziki

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/07/2021 23:53
0


The Ben ukunda cyane barumuna be mu muziki, imbuga ze nkoranyambaga zihagaze neza. Mu mateka y’indirimbo yakoze, 'Habibi' niyo yanditse izina kuri Youtube ikaba imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 6.2, iyumvikanyemo ijwi rye yarebwe gusumba izindi ni 'Lose Control' yakoranye na Meddy imaze kurebwa na Miliyoni 8.5.



Amezi abaye menshi hafi umwaka wenda kuzura nta ndirimbo The Ben akora ku giti cye ahubwo agerageza gufasha abanyempano bashya bamwifashishije, urwego baba bariho uko rwaba rungana agerageza kwisanisha nabo akemera gukorana nabo indirimbo, ibintu benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda bamushimira cyane. Kugira ngo uzamuke mu muziki utabonye umuntu ugufasha, biragoye. Niyo mpamvu The Ben, akwiriye gushimirwa na bose ku bw'urukundo agaragariza barumuna be mu muziki. 

The Ben ari mu bahanzi b'ibyamamare bakoranye indirimbo nyinshi n'abandi bahanzi. 

Abo bamaze gukorana harimo; Priscillah, Meddy, K8, Tom Close, Fabien, Kamichi, Muchoma, Diplomat, Knowless, Ben Kayiranga, Rema Namakula, Bac T, Nasoon, Bobo, n'abandi. Mu bo bakoranye harimo ibyamamare n'abahanzi wakwita barumuna be mu miziki. N'ubwo hari abashobora kubisobanura ukundi, ariko gukorana ibihangano n'abandi bahanzi, ni imwe mu nzira z'ingenzi umuhanzi yinjizamo zirimo gucuruza ibihangano, gukora ibitaramo, kwamamaza n'amafaranga akura mu baba bifuza gukorana nawe indirimbo.

The Ben, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy'u Rwanda b'ijwi rikundwa n'abatari bacye, ugira amarira hafi, wagiye agaragaza kwicisha bugufi imbere y'abakunzi b'umuziki nyarwanda yubahira ko bafatanije n'Imana kumugeza k'uwo ariwe uyu munsi. Biragoye kumenya niba The Ben muri Collabo zitari nk mu mezi agera kuri 11 amaze adashyira indirimbo ye hanze, yaragiye yishyurwa kuko hari n'ubwo yaba yaragiye abikorera ubuntu ariko uko biri kose urwego ariho n’umuhate yagaragaje mu gukorana n’abandi ni iby’icyubahiro, ni umusanzu mwiza yatanze.

Kugeza uyu munsi duhereye ku rukuta rwa Instagram rwa The Ben akurikirwa n’ibihumbi  542, amaze gusangiza abamukurikira ubutumwa 1302, akurikirana abantu bagera kuri 234 mu mazina azwi y’abantu akurikira harimo Perezida Paul Kagame, Davido, Junior Giti, Meddy, Tom Close, K8 Kavuyo, Alpha Rwirangira, Lick, Alex Muyoboke, Pamella, Mimi, Scillah, Cedru, Rema Namakulla, Clement Ishimwe, Igor Mabano, Madebeatz, Element, Alliah Cool, Idris The Vain, Ariel Wayz,  Sandrine Isheja, Mike kayihura, King James, Bayingana, Christopher, Otile Brown, Yago, Uncleaustin, Luckmanzenyimana, Ernesto n’abandi batandukanye.

Imwe mu mafoto yo mu gihe yafataga amashusho y'imwe mu ndirimbo zamuhaye umusaruro yitwa 'Vazi'

Urukuta rwa Instagram rwa The Ben rumaze imyaka irenga 8 aho rwafunguwe kuwa 22 Ukwakira 2012 muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubutumwa bwose bwagiye bunyuzwa kuri uru rukuta bukaba bwaragiye bwishimirwa ugendeye ku babukunze n’inyunganizi bagiye batanga.

Urukuta rwa Facebook rwa The Ben rukaba ruri mu zihagazeho mu byamamare aho rukurikirwa n’ibihumbi birenga 514 rukaba na rumwe mu nkuta akunda gukoresha kurusha izindi zose urebye ibyo asangiza abamukurikiraraho. Rwafunguwe kuwa 23 Kanama 2009. Kuri Youtube, yarafunguyeho urukuta kuwa 26 Nzeri 2015. Mu myaka ikabakaba 6 shene ye ya Youtube imaze ifite umusaruro rusange wa Miliyoni zirenga 23, amashusho ya mbere yashyizweho akaba yaragezeho kuwa 30 Mata 2016.

The Ben na Tom Close bafitanye amateka maremare mu muziki banakoranye indirimbo yitwa 'Thank You' iyoboye ku rukuta rwa Youtube rw'uyu muhanzi

N'ubwo bwose ibihangano byagiye bisangizwa abakurikirana uyu muhanzi byose byagiye bikundwa ariko indirimbo yakoranye na Tom Close niyo yarebwe kenshi bigaragazwa no kwishimirwa cyane aho imaze kurebwa n’abarenga 4.3 igakorerwa mu ngata n'iyitwa 'Vazi' imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4. Kugeza ubu uyu musore amaze gusangiza abamukurikira binyuze ku rukuta rwa Youtube amashusho 22.

The Ben ukundana na Uwicyeza Pamella kuva mu mwaka wa 2019 babahora baterana imitoma bya hato na hato

Mu mateka ya The Ben mu muziki, indirimbo yakoze ikarebwa n’abantu benshi kuri Youtube ni iyitwa 'Habibi' yishimiwe bitagira ikigero n'ubu usanga abantu bakiyumva  kugeza ubu ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 6.2 mu myaka 4 imaze, ikaba yarashyizwe hanze biciye ku rukuta rw’inzu y’umuziki yabarizwagamo ya PressOne. Indirimbo yumvikanamo ijwi rye yarebwe cyane mu mateka ni iyitwa Loose Control  yakoranye na Meddy imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 8.5 mu myaka itatu ikaba ibarizwa ku rukuta rwa Meddy.

Umwe mu bari bambaye imyenda n'ingofero bya Tiger B rimwe mu mazina ya Mugisha Benjamin cyangwa The Ben akoresha mu bikorwa by'ubucuruzi bw'imyambaro ikorwa nawe.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO IHERUKA YUMVIKANYEMO IJWI RYA THEBEN YITWA IHOZA YAHURIJWEMO NA YVAN BURAVAN NA MIKE KAYIHURA


 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND