Biba byiza burya iyo mu myidagaduro hagenda hagaragaramo abakunzi bayo bashaka no kuyiteza imbere, nyuma y'igihe akorera abandi, ubu Producer Iyzo yamuritse ku mugaragaro Studio ye yise 'Wave Record' ifite ibyuma bigezweho igamije guteza imbere abahanzi, anatangaza producer ukiri muto bazajya bakorana.
Iyzo Pro, ari mu ba Producer bagezweho mu Rwanda kandi b'abahanga. Yakoreye muri ‘Country Records’ nyuma afata icyemezo cyo kwikorera studio ye yise 'Wave Records' ikaba ari “Studio izanye udushya” nk'uko Iyzo yabitangarije InyaRwanda. Yavuze ko mu dushya azanye tuzajya tugaragara mu ndirimbo azajya akora anahishura ko abahanzi bafite impano ariko nta bushobozi yabatekerejeho.
Izo winjiye muri 'Wave Records' ikorera Kicukiro Centre , ubonamo ibikoresho bigezweho. Iyzo yerekanye n'umusore w'umu- Producer witwa 'Viby' ukiri muto ufite ubuhanga butangaje uzajya umufasha gukorera abahanzi indirimbo, Israel Niyonzima ukoresha akazina ka Iyzo muri muzika ashimangira ko Studio ye izakora muzika igezweho y'umwihariko k'uburyo izanyura abatari bake dore ko afite ubunararibonye muri muzika.
Iyzo washinze 'Wave Records'
KANDA HANO TUGUTEMBEREZE WAVE RECORDS
TANGA IGITECYEREZO