RFL
Kigali

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yahawe ibitaro byihuse nyuma yo gusangwamo Covid-19

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/07/2021 20:28
0


Umuririmbyi Katie Aveiro, mushiki wa Cristiano Ronaldo yahawe ibitaro byihuse nyuma yo gusangwamo COVID19 ikaza kumuganza bikomeye.



Binyuze mu butumwa bwa Katia Aveiro yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko ari mu bitaro ku kirwa cya Madeira mu gihugu cya Portugal. Yemeza ko yagize ikibazo gikomeye cyane cy'ibihaha mu gihe yarimo ahangana na COVID19.

Katie w’imyaka 44 ari gukurikiranirwa mu bitaro bya Dr Nelo Mendonca, ari nabyo nyina wa Cristiano yabagiwemo ubwo yafatwaga na 'Stroke' mu mwaka ushize. Katia, yagize ati: ”Nakomeje kugerageza mu minsi micye ishize kutabishyira hanze nyamara amakuru arihuta bitewe n’abafana abavandimwe n’isnhuti zanjye reka rero mbabwire ukuri nafashwe niki cyorezo kitwugarije kuwa 17 Nyakanga mpita nishyira mu kato mu rugo.”

Katie Aveiro wajanwe mu bitaro byihuse nyuma yo kugazwa na COVID 19

Akomeza agira ati: ”Kuva icyo gihe n’ubahirije amabwiriza yewe n’ibimenyetso byari bicye buri umwe ajya kure ndetse n’amashusho n’abasangije nayo nafashe mbere yo kwandura nyuma rero y'uko inganje guhumeka bigatangira kwanga nihutanwe kwa muganga ubu ni ho ndi ndashima Imana kuba ngihumeka kandi n’itsinda ry’abaganga bari kunyitaho.”

Katie Aveiro na musaza w, CR7 (Cristiano Ronaldo) 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND