Indirimbo ya Wizkid yifashishijemo Damian Marley umuhungu muto wa Bob Marley yongeye gutuma yandika amateka adasanzwe ku rukuta rwa Spotify.
‘Blessed’, ni imwe mu ndirimbo zanyuze abakunzi b’ibihangano bya Wizkid, yasohotse kuri Album aheruka gushyira hanze yitwa ‘Made in Lagos’. Yujujuje Miliyoni 10 z'abayumvise banyuze ku rukuta rucurizwaho umuziki rwa Spotify ihita iba indirimbo ya gatanu ya Wizkid igaragara kuri iyi Album iciye aka gahigo.
Ibi bikaba btangajwe binyuze ku rukuta rwa Wizkid rwa Instagram aho yagize ati: ”Blessed nakoranye na Damian Marley yujuje abagera kuri Miliyoni 10 bamaze kuyumva kuri Spotify ibaye indirimbo ya gatanu kuri Album mperutse iciye aka gahigo, ‘Sweet One’ nayo imaze kuzuza Miliyoni 4.”
Damian Marley avuka kuri Bob Marley na Cindy Miss World 1976
Mu busanzwe uyu munya-Jamaica wakoranye na Wizkid ni umuhungu w’umwami w’injyana
y’ubutumwa Bob Marley, yiswe Damian Robert Nesta "Jr. Gong" Marley , yavutse
kuwa 21 Nyakanga 1978 amenyerewe mu kuvanga imiziki ku rwego mpuzamahanga (Dj), akora injyana ya rap, ni umwanditsi w’indirimbo akanazitunganya.
Mu muryango w’iwabo niwe muhungu muto, yari afite imyaka 2 yonyine ubwo se
yitabaga Imana. Yavutse mu mubano wihariye Bob Marley yagiranye na Miss World
1976 ari nawe nyina wa Damian Marley witwa Cindy Breakspeare. Damian Marley benshi bakunze kumuhamagara ‘Junior Gong’ izina riva ku ryo se bamwitanga rya ‘Tuff Gong’, yatangiye kuririmba afite imyaka 13, afite ibikombe
bigera kuri 4 yakuye mu bisumba ibindi bya Grammy.
Umugore w’isezerano wa Bob Marley yitwaga Rita Marley nawe yitabye Imana, indirimbo za Bob Marley zirimo ‘Turn Your Lights Down Low’ na ‘Waiting in Vain’ bivugwa ko yaziririmbye avuga kuri nyina wa Junior Gong (Damian Marley). Indirimbo 'Turn Your Lights Down Low' irimo amagambo y'urukundo y'umuhanzi uri gukora igihangano kimuva indani.
Wizkid na Damian Marley bakoranye 'Blessed' Damian Marley na nyina CindyRita Marley umugore w'isezerano wa Bob Marley
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA WIZKID NA DAMIAN MARLEY YITWA ‘BLESSED’
TANGA IGITECYEREZO