RFL
Kigali

Umutinganyi Lil Nas na Khloe Kardashian ku rutonde rw'ibyamamare 8 bidakunzwe ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/07/2021 12:01
0


N’ubwo ibyamamare byinshi byifashisha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza ibikorwa byabo no gukomeza kumenyekana siko bose bibahira. Hari bamwe mu byamamare bakunze gutukwa no kubwirwa nabi bitewe n’uko batishimiwe na bamwe mu bakoresha izi mbuga. Kuri ubu hasohotse urutonde rw'abasitari 8 batorohewe na busa kuri izi mbuga.



Kimwe mu byo iterambere ryazanye ni murandasi nayo izana imbuga nkoranyambaga zifashishwa n'abantu benshi cyane by’umwihariko ibyamamare byo mu ngeri zose. Imbuga nkoranyambaga kandi zizwiho kuba zzikoreshwa n'ibyamamare mu kwamamaza ibikorwa byabo no gushaka abafana.


Nyamara n’ubwo hari abahiriwe nazo, hari n'abandi bikomeje kugora kuzikoresha bitewe n’uko hari ibikorwa bakoze bigatuma rubanda badakomeza kubiyumvamo nka mbere.  Ikinyamakuru PageSix na Hollywood Unlocked byasohoye urutonde rw'ibyamamare 8 bidakunzwe ku mbuga nkoranyambaga muri America. Ibi byamamare ngo n’ubwo bifite abantu benshi babakurikirana ngo ntibibabuza kwangwa n'abandi benshi:

1.Umuraperi Lil Nas X


Lil Nas X, umuraperi akaba n'umuririmbyi wiyemereye ku mugaragaro ko ari umutinganyi, ni we uza ku mwanya wa mbere w'abasitari banzwe ku mbuga nkoranyambaga. Uyu musore ukiri muto ngo azira ko akunze kuvuga ku bijyanye n'ubutinganyi cyane. Banamushinja kandi ko atanga urugero rubi kubana bakiri bato aho abigisha ko nta kibazo kiri mu butinganyi.

2.Coi Leray


Umuraperikazi Coi Leray w'imyaka 24 amaze iminsi avugwa nabi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho yakoze XXL Freestyle yahuriyemo n'abandi bahanzi bakizamuka maze akabura amagambo aririmba ubwo yarafashe mikoro. Uyu mukobwa akaba asabwa n'abantu benshi kumbuga nkoranyambaga ko yareka umuziki kuko atawushoboye.

3.DaBaby


Umuraperi DaBaby aza ku mwanya wa 3 mu basitari batukwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Uyu musore akaba akenshi atukwa kuko yihakanye abakobwa 2 yateye inda nyuma bikamenyekana ko ariwe Se w’abo bana babyawe n’abo bakobwa. Ku munsi w'ejo kandi hagaragaye amashusho aterwa urukweto ubwo yari ari ku rubyiniro (Stage).

4.Khloe Kardashian


Umunyamidelikazi Khloe Kardashian uvukana n'ikirangirire Kim Kardashian si ibanga ko akunze guhura n'ikibazo cy’abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga dore ko aherutse no gusaba ko batakomeza kumutuka bamuziza amahitamo yakoze. Uyu mugore akaba azira cyane ko yabeshye ko atigeze yihinduza imiterere (Plastic Surgery) maze umuganga wamubaze akamuvamo muri 2019 ko ariwe wamuhinduye imiterere irimo kumwongera ikibuno, kugabanya mu nda no kumugabanya amazuru. Ibi kuva byamenyekana Khloe Kardashian yatangiye kujya atukwa buri uko apositinze ifoto.

5.Megan Thee Stallion


Umuraperikazi Thee Stallion uri mu bakobwa bagezweho mu muziki w'Amerika akunze gutukwa cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane agatukwa n'abasore bamushinja kugumura abakunzi babo b'abakobwa. Ibi byatangiye ubwo yasohoraga indirimbo yitwa Hot Girl Summer muri 2019 yafatanije na Nicki Minaj. Iyi ndirimbo ikaba yarakanguriraga abakobwa gutendeka abakunzi babo kuko iyo ukunze umusore umwe aguhemukira.

6.Chriss Teigen


Umugore w'umuhanzi kabuhariwe John Legend azwiho cyane ku kuba akunda guterana amagambo n'abantu ku mbuga nkoranyambaga ndetse byanamuviriyemo kugira ikibazo cya Depression bitewe n'amagambo mabi abwirwa. Uyu mugore kandi azwiho cyane ku kuba yarigeze gutuka Donald Trump wahoze ayobora Amerika.

7.Summer Walker


Umuhanzikazi Summer Walker yatangiye gutukwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko yakundanye n'umuhanga mu gutunganya indirimbo witwa LOndon On Da Track akamwambura umugore babyaranye. Abenshi bari baramuhaye akabyiniriro ka Homewrecker bisobanuye umuntu usenya urugo rw'abandi.

8.Tory Lanez


Ubusanzwe uyu musore ntabwo yavugwaga nabi ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo umuraperikazi Megan Thee Stallion yamushinjije ko yamurashe. Inkuru y’uko Tory Lanez yarashe Megan Thee Stallion mu kuguru yaramamaye cyane kugeza n’ubwo bagiye mu rukiko maze aba umwere. N’ubwo atahamwe n’iki cyaha ntibibuza abantu kumwita umugome ku mbuga nkoranyambaga.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND