RFL
Kigali

Miss Nishimwe Naomie yashavujwe n’urupfu rw'umwana w'imyaka 8 wishwe n’umwarimu we amukubise mu mutwe

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/07/2021 17:52
2


Miss Nishimwe Naomie yashavujwe cyane n’urupfu rw’umwana w'umukobwa witwa Michelle wakubiswe mu mutwe n’umwarimu we agahita apfa.



Abantu benshi batandukanye barimo ibyamamare ku isi basabiye ubutabera umukobwa witwa Michelle ufite imyaka 8 wishwe n’umwarimu we nyuma yo kumubaza ikibazo ariko ntagisubize neza umwarimu we akamukubita mu mutwe agahita yitaba Imana.

Ibi byabereye mu gihugu cya Kenya aho umukobwa w’imyaka umunani witwa Michelle yari abajijwe ikibazo n’umwarimu we maze akagisubiza mu buryo butanyuze umwarimu we niko kumukubita mu mutwe ahita apfa.

Miss Nishimwe Naomi yagaragaje agahinda yatewe n’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka umunani nyuma yo kwicwa n’umwarimu we, mu butumwa yanyujije ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe (status) ku rukuta rwe rwa instagram.

Miss Nishimwe Naomie yasabiye ubutabera Michelle

Muri ubwo butumwa Miss Nishimwe Naomie yashyizeho utumenyetso twinshi tw’agatangaro maze ashyiraho n’utundi tumenyetso (Emoji) tubiri twerekana amarira menshi cyane yatewe n’iyi nkuru ibabaje y’urupfu rw’uyu mwali maze amusabira ubutabera.

Yagize ati (…) Ubutabera kuri Michelle!!!... ni iki cyabaye ku bantu…’’ maze abuherekeresha iyi foto y’uyu mukobwa.


Miss Naomie yashavujwe n'urupfu rwa Michelle

Umubyeyi wa nyakwigendera Michelle witwa Hilda Achieng nawe yatangiye gusabira ubutabera umwana we mu butumwa yanyujije mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Kenya.

Ku rubuga rwa instagram rwitwa usikimye hariho ubutumwa butabariza uyu mukobwa kubona ubutabera bwanditse mu rurimi rw’icyongereza n’amakuru yose asobanura uburyo nyina wa Michelle yaje gutahura umurambo w’umwana we mu bubiko bw’umurambo.


Ubwo butumwa buragira buti (…)Hilda Achieng yifuza ubutabera. Umukobwa we w'imyaka 8 Michelle yasubije ikibazo mu ishuri ariko ntiyagisubiza neza ngo agikore, maze umwarimu we amukubita mu mutwe aramwica".

"Ikigo cyajyanye umurambo we ku ivuriro ryitwa Mama Lucy Hospital, ubundi baha buri mwana wese biganaga amafaranga 30  kugira ngo babigire ibanga. Mama we yaje gutahura umurambo w'umwana mu bubiko bw'imirambo. Agize ngo agiye kubaza ibya icyo kibazo ku ishuri, yarafunzwe agumishwa kuri iryo shami rya polisi ryahitwa Kayole".

"Victor, ushinzwe iperereza kuri iri shami rya polisi, akaba ari nawe wari washinzwe iby'iki kirego yabwiye uyu mubyeyi ati "uracyari muto, ukwiye kugenda ukabyara abandi bana benshi". Hashize amezi 2 umukobwa we yishwe ariko iryo vuriro ryanze gutanga amakuru y'ibyavuye mu ipima ry'umurambo".

Umuporisi ukomeye mu gihugu cya Kenya nawe ni umwe mu bamaze kwinjira muri icyo kibazo nk'uko tuko.co.ke yabitangaj






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umwari2 years ago
    Uwo mwana akwiye ubutabera kuko ibyo nago bikwiye kubarimu guhana gutyo nago aribyiza
  • Twagirayezu Theodomir2 years ago
    Ariko kuki ibi biba abanyafurik tuzamenya ubwenge ryari bwo kurengere abandi no kwirengera uyu mwarimu azahanywe byukuri kuko uyu mwana aratubabaje Imana imwakire mu bayo





Inyarwanda BACKGROUND