RFL
Kigali

Ku nshuro yayo ya 7, Kaminuza y’u Rwanda igiye gukora ibirori by’abanyeshuli basoje kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:26/07/2021 16:49
0


Nyuma y’igihe abanyeshuli biga muri kaminuza y’u Rwanda basoje kwiga ariko batari babona impamyabumenyi zabo nta n’ibirori byo gusoza amashuli bikozwe, kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukora ibiroro ku nshuro yayo 7 ariko kubera icyorezo cya Covid-19 iyi kaminuza yavuze ko bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.



Kaminuza y'u Rwanda yaherukaga gukora ibirori nk'ibi kuwa 8 Ugushyingo 2019 mbere y'umwanduko w'icyorezo cya coranavirus. Itangazo ryatanzwe na Kaminuza y'u Rwanda riri mu rurimi rw’icyongereza rigatangazwa n’umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda yavuze uko igikorwa kizakorwa n’igihe kizabera.

Umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda, Prof. Alexandre Lyambabaje yatangeje ko abanyeshuli basoje amashuli mu mwaka wa 2019-2020 muri kaminuza y’u Rwanda mu ngeri zose harimo abasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza, icyiciro cya kabiri n’abazafata impamyabumenyi z'ikirenga, bazahabwa impamyabumenyi zabo kuwa 27 Kanama 2021 mu birori bizaba hifashishijwe ikoramabuhanga.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND