Kim Kardashian na Kanye West bongeye kugaragara bari hamwe atari ibyo gusa banambaye ibisa mu gikorwa gikomeje cyo kwamamaza Album ya 10 ya Kanye West yitwa 'Donda' ndetse Kanye akaba yumvikanye asaba imbabazi mu ruhame.
Album ya 10 ya Kanye West yitiriye Nyina watabarutse yongeye kuba isoko yo kubona imbaraga z’urukundo
rwatanze urubyaro. Mu bikorwa bikomeje byo
kwamamaza no gusangiza abafana b’imena iyi Album 'Donda', Kim na Kanye bakaba bari
babucyereye aho bari bambaye ibisa nk'uko byagaragaye batambuka kuri
tapi itukura.
Kardashian yari yambaye umwambaro uhagaze Miliyoni 3.5 Frw, yari anaherekejwe n’umuvandimwe we Kloe Kardashian n’abana be uko ari bane. Kanye West nawe yari yambaye imyenda ikoze mu ruhu rumwe kandi bisa, yambaye n’ingofero imfutse umutwe wose.
Mu ruhame, uyu mugabo akaba yemereye abitabiriye iki gikorwa cyo
kumva Donda ko yahishe isi byinshi byuje ibinyoma yongeraho ko arimo atakaza
umuryango we. Maze asangiza abitabiriye indirimbo ikubiyemo ibinyoma n’amakosa
yemera yagiye akora byasaga nk’ubutumwa bw’umwihariko agenera umugore we.
Wabaye umwanya mwiza kuri Kanye wo kugira ibyo
atangaza byeruye nyuma y’amezi yo gutandukana n’umugore we no kuvugwa mu
rukundo rundi mu gihe gito atandukanye n’umugore we.
Yasangije abari aho kandi indirimbo yise ‘Welcome To My Wife’
irimo amagambo y’ubutumwa bwuzuye yageneye Kim agira ati:”Ndimo ndahomba
umuryango wanjye, Mana ni gute mwagenda? Nahishe ibinyoma birenga 100 ndarahira
sinzongera bibaho.”
Kanye w’imyaka 44 akomeza agaragaza ko yagize igikomere gikomeye
kubera urupfu rwa Nyina umubyara agaragaza ko nyina yamusobanuriye neza ko
umuryango ari ikintu cy’ingenzi uko byagenda kose uba udafite kuwusiga ugomba
kuwukunda mu buryo bushoboka bwose.
Kim w’imyaka 40, nyuma yo gutandukana na Kanye bari bamaze imyaka myinshi baziranye banabyaranye abana bane, bivugwa ko yaba yarahise ajya mu rukundo n’umunyamakuru w’imyaka
52 Van Jones n'ubwo aba bose batarabyemeza.
Nyuma y'ibyabaye birimo gusaba imbabazi mu ruhame nk’icyamamare
ibitangazamakuru bikaba byatangiye kuvuga ko Kim na Kanye baba bagiye kongera
gusubirana.
Nk'ikitwa The Sun cyo mu Bwongereza cyanditse inkuru ikubiyemo byinshi
mwasomye haruguru, ikaba ifite umutwe ugira uti 'Ese Kim na Kanye baba bagiye kongera
gusubirana nyuma y'uko Kanye apfukamye agasaba imbabazi umugore we?.
TANGA IGITECYEREZO