RFL
Kigali

Isano y’urubyaro ntigira iherezo! Kim na Kanye bongeye kugaragara bambaye ibisa, bashobora gusubirana isaha iyo ariyo yose

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/07/2021 22:53
0


Kim Kardashian na Kanye West bongeye kugaragara bari hamwe atari ibyo gusa banambaye ibisa mu gikorwa gikomeje cyo kwamamaza Album ya 10 ya Kanye West yitwa 'Donda' ndetse Kanye akaba yumvikanye asaba imbabazi mu ruhame.



Album ya 10 ya Kanye West yitiriye Nyina watabarutse yongeye kuba isoko yo kubona imbaraga z’urukundo rwatanze urubyaro. Mu bikorwa bikomeje byo kwamamaza no gusangiza abafana b’imena iyi Album 'Donda', Kim na Kanye bakaba bari babucyereye aho bari bambaye ibisa nk'uko byagaragaye batambuka kuri tapi itukura.

Kardashian yari yambaye umwambaro uhagaze Miliyoni 3.5 Frw, yari anaherekejwe n’umuvandimwe we Kloe Kardashian n’abana be uko ari bane. Kanye West nawe yari yambaye imyenda ikoze mu ruhu rumwe kandi bisa, yambaye n’ingofero imfutse umutwe wose.

Mu ruhame, uyu mugabo akaba yemereye abitabiriye iki gikorwa cyo kumva Donda ko yahishe isi byinshi byuje ibinyoma yongeraho ko arimo atakaza umuryango we. Maze asangiza abitabiriye indirimbo ikubiyemo ibinyoma n’amakosa yemera yagiye akora byasaga nk’ubutumwa bw’umwihariko agenera umugore we.

Wabaye umwanya mwiza kuri Kanye wo kugira ibyo atangaza byeruye nyuma y’amezi yo gutandukana n’umugore we no kuvugwa mu rukundo rundi mu gihe gito atandukanye n’umugore we.

Yasangije abari aho kandi indirimbo yise ‘Welcome To My Wife’ irimo amagambo y’ubutumwa bwuzuye yageneye Kim agira ati:”Ndimo ndahomba umuryango wanjye, Mana ni gute mwagenda? Nahishe ibinyoma birenga 100 ndarahira sinzongera bibaho.”

Kanye w’imyaka 44 akomeza agaragaza ko yagize igikomere gikomeye kubera urupfu rwa Nyina umubyara agaragaza ko nyina yamusobanuriye neza ko umuryango ari ikintu cy’ingenzi uko byagenda kose uba udafite kuwusiga ugomba kuwukunda mu buryo bushoboka bwose.

Kim w’imyaka 40, nyuma yo gutandukana na Kanye bari bamaze imyaka myinshi baziranye banabyaranye abana bane, bivugwa ko yaba yarahise ajya mu rukundo n’umunyamakuru w’imyaka 52 Van Jones n'ubwo aba bose batarabyemeza.

Nyuma y'ibyabaye birimo gusaba imbabazi mu ruhame nk’icyamamare ibitangazamakuru bikaba byatangiye kuvuga ko Kim na Kanye baba bagiye kongera gusubirana.

Nk'ikitwa The Sun cyo mu Bwongereza cyanditse inkuru ikubiyemo byinshi mwasomye haruguru, ikaba ifite umutwe ugira uti 'Ese Kim na Kanye baba bagiye kongera gusubirana nyuma y'uko Kanye apfukamye agasaba imbabazi umugore we?.

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND