RFL
Kigali

Umugabo yavumbuye ko inshuti ye magara ariyo isigarana umugore we mu gihe yajyiye muri Misiyo ahitamo kwiyahura

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/07/2021 18:59
0


Nta kiza nko kubana n'umugore wawe cyangwa umukunzi wawe nta rwicyekwe rwo gucana inyuma ruhari kuko bitera agahinda kubona uwo wihebeye hari undi basambana mu gihe wagiye guhahira urugo nk'uko umugabo yahisemo kwiyahura akivumbura ko inshuti ye magara isambana n'umugore we.



Mu nkuru y'ikinyamakuru mcebiscoo, ivuga ko umugabo utatangajwe amazina wo muri SA, yiyahuje umuti w'imbeba arapfa nyuma yo kuvumbura ko iyo agiye mu kazi, iwe hahita hinjira undi mugabo yitaga inshuti ye magara, ubwo niwe wahitaga umusimbura mu buryamo, ibyaje kubabaza nyir'urugo akiyahura kuko yari arambiwe kurakara.


Amakuru akomeza avuga ko umugabo yamaraga n'iminsi ataragaruka mu rugo kuko asanzwe ari umushoferi utwara imodoka z'amakamyo. Yakundaga umugore we byahebuje, akagira n'undi mugabo w'umuturanyi w'inshuti magara  y'umuryango ariko ntiyamubaniye, bose bamwihishagamo,  yamaraga kwatsa ikamyo nabo bagatangira ubuzima bwabo bushya.

Mbere yo kwiyahura, umugabo yifashe amajwi ayohereza ku ma WhatsApp, avuga ko ntakindi gitumye yiyambura ubuzima, ahanini ari umugore we  n'inshuti ye magara bamuhemukiye ubwo bahitaga babana agiye kukazi, ibyo we yumvaga atakwihanganira ku isi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND