RFL
Kigali

Miss Umwiza Phiona yatangije ibiganiro byigisha afatanyije n’abavandimwe be-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2021 17:10
0


Umwiza Phiona wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2020 [Nishimwe Naomie], yatangije uruhererekane rw’ibiganiro bigizwe n’imfashanyigisho z’imikino, gususurutsa abantu n’ibindi bigamije kwigisha sosiyete mu nguni zose z’ubuzima.



Ikiganiro cya mbere yifashishijemo abavandimwe be bakina umukino wo kubazanya ibibazo ubyishe bakamusukaho amazi akonje. Phiona na Murumuna we bari mu kigero kimwe nibo babajijwe ibibazo n’abavandimwe babo bakiri bato mu myaka.

Iki kiganiro bise “Lil sis vs big sisters” kiri mu rurimi rw’Icyongereza, cyasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2021, nyuma y’iminsi micye Miss Phiona agiteguje abafana be n’abakunzi b’ibihangano agenda akora.

Uyu mukobwa usanzwe akora n’ubuhanzi, avuga ko ibi biganiro bigamije gufasha benshi kwiyungura ubumenyi no gususuruka muri iki gihe abantu babuzwa guhura no kwegerana mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Yabwiye INYARWANDA, ko yateguye ibiganiro bitandukanye bivuga ku ngingo zitandukanye mu buzima bwa muntu, yitezeho kuzafasha benshi ibihe n’ibi.

Avuga ati “Shene ya Youtube nzajya nyishyiraho video zitandukanye harimo iz’abantu bose bitewe n’ibihe barimo. Hazaba harimo izigisha, izishimana n’abantu zisetsa, imikino mwakinana n’umuryango kugira ngo murusheho kumenyana mu buryo bushimishije n'ibindi.”

Uyu mukobwa uzwi mu ndirimbo yise ‘Corona’, avuga ko rimwe na rimwe azajya yifashisha abavandimwe be bafamushe gutambutsa neza ubutumwa azajya aba yateguye. Ati “Nzajya mbifashisha muri video nyinshi aho bizajya biba ari ngombwa.”

Shene ya Youtube ya Miss Phionah iriho iki kiganiro yasohoye, indirimbo ‘I surrender’ na ‘Mpa amavuta’ yasubiyemo, indirimbo ‘Corona’ ikangurira abantu kurwanya Coronavirus ndetse na filime yakozwe na “Ntitubahane Initiative” ikangurira kwita ku bangavu batewe inda.

Phiona ni we uzaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa. Ryagombaga kuba muri Gashyantare 2021 risubikwa kubera Covid-19.

Miss Phiona yatangije ibiganiro yitezeho gufasha benshi muri iki gihe Isi ihanganye na Covid-19

Umwiza Phiona wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda, yavuze ko rimwe na rimwe azajya yifashisha abavandimwe be muri ibi biganiro 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA MBERE CYA MISS PHIONA N’ABAVANDIMWE BE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND