RFL
Kigali

Abagabo gusa: Dore ibintu 3 abagore baca inyuma abagabo babo baba bakora

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/07/2021 14:18
0


Abantu bacana inyuma ku bw’impamvu zitandukanye, ariko muri rusange ni uko guca inyuma uwo mukundana by'umwihariko uwo mwashakanye ari bibi, impamvu iyo ariyo yose watanga ntabwo ikwiriye kandi ntiyasobanura icyatumye ubikora. Ku bagore babikora bafite ibintu bibaranga.



Dore ibimenyetso bitatu byoroshye byerekana ko umugore wawe ashobora kuba aguca inyuma nk'uko ikinyamakuru Elcrema cyandika ku rukundo cyabitangaje:

1) Buri gihe aba yataye umutwe ubona atari hamwe

Abagore bazwiho kuba ibiremwa byitondera buri kintu kandi byumva cyane. Batanga byinshi mu bucuti n’umubano, ariko niba ubona umugore wawe atitaye cyane kubyo umubwira, bivuze ko hari ikintu cyangwa undi muntu ukina mubitekerezo bye.

Mu by'ukuri, rimwe na rimwe ashobora gutakara rwose mu bitekerezo, ndetse ashobora no gutakaza kuvugana ukabona asa n’udahari, ibyo uvuga atabyitayeho. Niba asanzwe aguca inyuma, birashoboka kandi ko azaba atekereza uburyo bwo gutandukana nawe, bityo ashobora kugaragara nk’uwarangaye adahari.

2) Yatakaje urukundo

Nubwo imibonano mpuzabitsina hagati yanyu yaba myiza gute, niba aguca inyuma azabura inyungu yabyo mu gihe aramutse akundanye n’undi mugabo, umutima we n’ibitekerezo byigira ahandi.

Nibwo uzabona yaratangiye gusa n’ukonje kandi ubona ari kure yawe cyane; igihe cyose ashakisha urwitwazo rwo kutagira umwanya wihariye yagirana nawe.

3) Guhora abaza gahunda y’umugabo we

Abagore benshi babaza gahunda y’urugendo rw’umugabo wabo uko yifashe buri munsi kugirango bategure ibitunguranye, bategure ifunguro rya nimugoroba cyangwa abaze niba muri buze gusohoka bibaye ngombwa.

Ariko niba ahita ashishikazwa cyane na gahunda y'umugabo we, akifuza kumenya neza igihe avira mu rugo n’igihe araza kugarukira mu rugo, icyo gihe ashobora kuba ateganya izindi gahunda ze, ko undi mugabo/umusore amusura, cyangwa kumenya niba agiye hanze, igihe ari bugarukire kugirango umugabo aze kumusanga mu rugo ntarabukwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND