RFL
Kigali

Tokyo 2020: Umunyarwandakazi Mukansanga Salma azasifura umukino ufungura irushanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/07/2021 12:23
0


Umunyarwandakazi rukumbi w’umusifuzi uzagaragara mu irushanwa ry’imikino Olempike 2020 iteganyijwe gutangira mu masaha abarirwa ku ntoki mu gihugu cy’u Buyapani, Mukansanga Salma, araseruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu asifura umukino ufungura iri rushanwa.



Salma niwe munyarwanda rukumbi watoranyijwe mu basifuzi bazasifura imikino Olempike y’i Tokyo izatangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021, i Tokyo harafungurwa ku mugaragaro irushanwa ry’imikino Olempike 2020.

Mukansanga Salma azasifura umukino uzafungura iri rushanwa mu mupira w’amaguru mu bagore uzahuza ikipe y’igihugu ya Great Britain na Chile saa 6.30 z’umugoroba, ku kibuga Sapporo Dome, giherereye mu mujyi wa Sapporo. Iyi mikino izasozwa tariki ya 08 Kanama 2021.`

Mu miniko Olempike 2020, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi barimo abakina umukino w’amagare, koga ndetse no gusiganwa ku maguru.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyaknga 2021, nibwo abakinnyi b’u Rwanda bari bamaze hafi ibyumweru bibiri bacumbitse kandi bitoreza mu mujyi wa Hachimantai mu majyaruguru y'Ubuyapani, bageze i Tokyo muri 'Village Olympique' mbere yuko irushanwa ritangira.

Abo bakinnyi ni:

     Yankurije Marthe w'imyaka 27 uzasiganwa mu kwiruka 5,000m, mu bagore

     Hakizimana John w'imyaka 25 uzasiganwa marathon, mu bagabo

     Mugisha Moise w'imyaka 25 uzasiganwa ku magare, mu bagabo

     Agahozo Alphonsine w'imyaka 24 uzasiganwa koga 50m, mu bagore

     Maniraguha Eloi w'imyaka 27 uzasiganwa koga 50m mu bagabo

Aba bakinnyi bavuga ko biteguye neza, bitezweho guhindura amateka bagahesha igihugu cyabo umudali cyangwa (imidali wa mbere) mu mikino olempike.

Mukansanga Salma azayobora umukino wa mbere uzafungura irushanwa ry'imikino Olempike y'i Tokyo 2020

Salma amaze kugirirwa icyizere cyinshi ku ruhando mpuzamahanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND