RFL
Kigali

Abanyeshuri banduye Covid-19 bazafashwa mu buryo bwihariye: Amabwiriza ajyanye n'ikorwa ry'ibizamini bya Leta ku banyeshuri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2021 16:55
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, Minisiteri y'Uburezi ishingiye ku byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021, yashyizeho amabwiriza ajyanye n'imigendekere y'ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere n'icya kabiri by' amashuri yisumbuye ndetse n'ay'Imyuga n'Ubumenyingiro.



Muri iri tangazo, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko abanyeshuri basabwa kuzajya aho bazakorera ibizamini ku wa mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, bitarenze saa tatu za mu gitondo kugira ngo bamenyeshwe gahunda izagenderwaho n'amabwiriza ajyanye no gukora ibizamini.

Rivuga ko buri munyeshuri uzakora ikizamini cya Leta wiga ataha agomba kuva kandi agasubira mu rugo yambaye impuzankano y'ishuri kandi afite ikarita y'ishuri imuranga kugira ngo yoroherezwe mu ngendo.

Abarezi n'abandi bakozi bazafasha mu bizamini bya Leta bagomba kuba bafite amakarita ajyanye n'iki gikorwa.

Ikigo cy'Igihugu gifite ibizamini bya Leta mu nshingano (NESA) kizakorana n'Uturere mu gutanga ikarita iranga abakozi bazafasha muri iki gikorwa.

Imodoka zitwara abagenzi n'imodoka zisanzwe zitwara abanyeshuri zizifashishwa mu gutwara abanyeshuri bajya/ bava gukora ikizamini cya Leta zigomba kuba zahawe uburenganzira na Polisi y'Igihugu binyujijwe muri Minisiteri y'Uburezi.

Uru ruhushya rusabwa binyuze kuri mc@mineduc.gov.rw bitarenze ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ababyeyi bifuza gutwara abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta, bashobora kubikora bakoresheje imodoka zabo mu masaha ateganyijwe ariko bakabisabira uruhushya rutangwa na Polisi y'Igihugu.

Amasaha yo gutwara abanyeshuri mu gitondo ni uguhera saa kumi n'imwe n'igice (5:30 am) kugeza saa tatu n'igice (9:30 am); naho amasaha yo gutaha ni ukuva saa kumi (4:00 pm) kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (6:00 pm).

Mu tundi turere tutari mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw'Uturere bufatanyije n'abandi bafatanyabikorwa, buzahuza ibikorwa bijyanye n'ingendo z'abanyeshuri, abarimu n'abandi bakozi bazajya cyangwa bava ahabera ibizamini bya Leta.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko abanyeshuri banduye Covid-19 bari mu rugo cyangwa abari mu mashuri acumbikira abanyeshuri bazafashwa gukora ibizamini bya Leta mu buryo "bwihariye" ku bufatanye bw'ishuri, inzego z'ubuzima n'ubuyobozi bw'aho umwana atuye.

Iyi Minisiteri yavuze ko umubyeyi cyangwa urera umwana uzakora ibizamini asabwa gukurikirana ko umunyeshuri yitabiriye ku gihe no kumuha amafaranga y'urugendo mu gihe ajya cyangwa ava aho akorera ibizamini; no kumubonera ibindi byangombwa bimufasha gukora ibizamini neza harimo n'amafunguro.

Yavuze ko ibizamini bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, abanyeshuri bo mu mashuri abanza bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza. Abanyeshuri babarirwa muri 50 nibo bakoze ibizamini baranduye Covid19.

Minisiteri y'Uburezi yavuze ko uyu mwaka abarangije amashuri abanza bakoze ibizamini ari 254.678 mu gihe mu mwaka ushize bari 286.087.

Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye hazakora abanyeshuri 122, 320, abasoza icyiciro cya 2 cy'amashuri yisumbuye ni 50,888 naho abasoza amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro ni 22,779. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri banduye Covid-19 bazafashwa gukora ibizamini bya Leta

Itangazo ku mabwiriza ajyanye n'ikorwa ry'Ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere n'icya kabiri by'Amashuri yisumbuye ndetse n'ay'Imyuga n'Ubumenyingiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND