RFL
Kigali

Arsenal yamuritse umwambaro mushya wa Visit Rwanda izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/22 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/07/2021 14:13
0


Nk’ibisanzwe iyo umwaka w’imikino ugiye gutangira buri kipe imurika umwambaro mushya izakoresha, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021, ni bwo ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yashyize ahagaragara umwambaro wa Visit Rwanda izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2021/22.



Uyu mwambaro wiganjemo ibara ry’umuntuku n’umwe ndetse n’ijambo Visit Rwanda ku kuboko, uzajya wambarwa n’ikipe ya mbere y’abagabo, iy’abagore n’iz’abato.

Ni umwambaro w’umutuku ufite amaboko y’umweru n’imirongo itatu y’ubururu bwijimye ku bitugu, ufite ikirango cya Visit Rwanda ku kuboko kw’ibumoso, mu gatuza ku ruhande rw'iburyo hari ikirango cya Addidas, umuterankunga mushya w'iyi kipe ndetse uzajya ujyana n’amakabutura y’umweru n’amasogisi y’umweru.

Ikirango cya ’Arsenal For Everyone’ kiri imbere ku ikora ry’umupira mu rwego rwo kwerekana ko ntawe uhezwa muri iyi kipe, nkuko bizajya bigenda ku ikipe iyo ariyo yose yasohotse.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, nibwo bwa mbere Arsenal izaseruka muri uyu mwambaro mushya mu mukino wa gicuti izakina na Rangers mu rwego rwo kwishimira imyaka 150 iyi kipe imaze ikna mu Cyiciro cya Mbere muri Ecosse.

Arsenal izatangira umwaka w’imikino wa 2021/22, yakirwa na Brentford ku wa 13 Kanama mbere yo kwakira Chelsea tariki ya 22 Kanama 2021.

Ku mbuga nkoranyambaga, umubare munini w’abafana b’iyi kipe idaheruka gutwara igikombe, bishimiye uyu mwambaro ndetse bavuga ko ari mushya, banasaba iyi kipe kutazabatetereza, ikazabaha ibyishimo badaheruka muri shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’.

Aubameyang mu mwambaro mushya wa Arsenal

Bukayo Saka yishimiye umwenda mushya wa Arsenal

Uyu mwambaro uzajya unambarwa n'ikipe y'abagore ya Arsenal



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND