RFL
Kigali

Chrisy Neat umuhanzikazi akaba n'umu Producer yakoze indirimbo 'Ikibondo' ivuga ku rukundo umubyeyi akunda umwana we-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/07/2021 10:21
0


Kanoheli Christmas Ruth (Chrisy Neat) yakoze mu nganzo avuga ku rukundo umubyeyi akunda umwana we mu ndirimbo ye nshya 'Ikibondo' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Iyi ndirimbo yanditswe na Chrisy Neat ari nawe wayitunganyije mu buryo bw'amajwi, hanyuma amashusho yayo ayoborwa na Prducer YC atunganywa na Bless World Music.



Chrisy Neat ni izina rishya mu ruhando rw'abatunganya umuziki (Producers), gusa si mushya mu myidagaduro dore ko yabaye Nyampinga wa mbere w'ishuri ry'umuziki rya Nyundo mu 2016 (Miss Ecole d'Arts de Nyundo 2016) akaba asanzwe ari n'umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu mezi macye ashize ni bwo yinjiye mu mwuga wo gutunganya indirimbo, ubu ni 'umuproducer w'umu Miss' u Rwanda rwungutse, akaba abifatanya n'ubuhanzi.

INKURU WASOMA: Producer w'umu Miss! Ruth Kanoheli wabaye Nyampinga w'ishuri ry'umuziki rya Nyundo yinjiye mu gutunganya indirimbo-AMAFOTO

Chrisy Neat, umubyeyi w'umwana umwe ugurukanye imbaranga mu muziki we, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya yise 'Ikibondo' "Ivuga ku rukundo umubyeyi akunda umwana we". Yongeyeho ati "Kandi ko umwana akwiye kumenya ko ntawumukunda kurusha umubyeyi we bityo nugira amahirwe yo kuba ukimufite atakibashije gukora nk'ibyo yagukoreraga wowe ukaba ubu ufite ubushobozi uge wibuka ayo maboko y’uwakureze uyahe akabando".

Uyu munyamuziki unabarizwa mu itsinda rya NEP Queens, yibukije abantu ko ku mubyeyi, umwana ahora ari ikibondo, ati "Ikindi kandi ku mubyeyi umwana ahora ari ikibondo kabone n'aho yaba ari mukuru. Ku bantu batagize amahirwe yo kuba ababyeyi babo bakiriho, ubutumwa burimo hano ni uko ababyeyi babasigiye urukundo rwabo babakunze nk'umurinzi kugira ngo ruhore rukongorera uko yakuvunikiraga, ibyo yakubwiraga, ibyo yakwigishaga bityo uhore ubigenderaho nubwo atakiriho....".


Chrisy Neat yakoze indirimbo ivuga ku rukundo umubyeyi akunda umwana we

Ku bijyanye no gufatanya umuziki nk'umuhanzikazi no gutunganya indirimbo nka Producer, yavuze ko "Gukura music na production biroroshye kubihuza kuko n'ubundi birahura cyane!". Ati "Ahubwo ni byiza kuri njye kuko iyo inganzo injemo sintegereza undi!!". Chrisy Neat yakomoje ku mishinga afite mu gihe kiri imbere adutangariza ko afite indirimbo nyinshi yiteguye kugeza ku bakunzi ba muzika nyarwanda, ati "Imishinga yindi mfite hari zindi ndirimbo nyinshi kandi nziza zizakurikiraho nyuma yiyi".

Chrisy Neat ashyize hanze iyi ndirimbo 'Ikibondo' nyuma y'amezi macye ashyize hanze indirimbo ye yise 'You are', izi zose akaba ari we wazitunganyije mu buryo bw'amajwi. Yavuze ko yahisemo kwinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo kuko yasanze ari umwuga udakunze gukorwa cyane n'abari n'abategarugori. Yavuze ko uwo mwuga ari wo ashyizemo imbaraga cyane kurusha ubuhanzi - mu ntego ze hakaba harimo no gutinyura bagenzi be b'igitsinagore. 

Aganira n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com, Chrisy Neat umwnditsi, umuririmbyi akaba n'umu Producer w'umwuga yagize ati: "Muri yiminsi rero ndimo kwibanda kuri music production cyane kurusha; kubera ko mbona ariho hari imbaraga nke cyane ku bari n’abategarugori mu gihugu cyacu nkumva rero ariho natanga umusanzu ukomeye nkatinyura bagenzi banjye, kurusha kuba naba umuririmbyi kuko barahari benshi cyane!!".


Chrisy Neat yinjiye mu gutunganya indirimbo mu ntego yo gutinyura abakobwa

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IKIBONDO' YA CHRISY NEAT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND