RFL
Kigali

Producer w'umu Miss! Ruth Kanoheli wabaye Nyampinga w'ishuri ry'umuziki rya Nyundo yinjiye mu gutunganya indirimbo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2021 15:20
0


Christmas Ruth Kanoheli wabaye Nyampinga wa mbere w'ishuri ry'umuziki rya Nyudo mu 2016 (Miss Ecole d'Arts de Nyundo 2016) akaba n'umuhanzikazi mu muziki wa Gospel, yamaze kwinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo, ubu ni 'umuproducer w'umu Miss' u Rwanda rwungutse.



Ruth Kanoheli yasoreje ayisumbuye muri FAWE Girls School, ahita anyarukira ku Nyundo mu ishuri rya Muzika, yiga ibijyanye n'amajwi no gutunganya indirimbo. Kuwa 30 Ukwakira 2016, yatorewe kuba Nyampinga w'iri shuri ry'umuziki rya Ecole d’Art de Nyundo -  rifatiye runini Muzika nyarwanda dore ko buri umwaka rishyira ku isoko abanyempano mu byiciro bitandukanye batanga icyizere cyo gutumbagiza Muzika Nyarwanda ikagera ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo kurushinga mu mwaka wa 2020, Christmas Ruth Kanoheli ubarizwa no mu itsinda NEP Queens ry'abanyempano batandatu, kuri ubu arakataje mu gutunganya indirimbo nka 'Producer'. Ni umwuga akora awukunze na cyane ko gutunganya indirimbo ari bimwe mu byo yize ku Nyundo. Muri uyu mwuga mushya yinjiyemo, amaze gukora imishinga itandukanye irimo n'indirimbo ye bwite yise 'You are'.


Producer Ruth Kanoheli arangamije gukundisha abanyarwandakazi umwuga wo gutunganya indirimbo

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ruth Kanoheli ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye yanitunganyirije muri studio, yagize ati "Ikintu navuga ku ndirimbo yanjye 'YOU ARE' ni indirimbo nkunda, ni isengesho rikubiyemo amagambo macye ariko asobanura byinshi ari nayo mpamvu nayise 'YOU ARE'. Iyi ndirimbo ni umugisha kuri njye".

Yakomeje avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo, ati "Message irimo ni ukubwira abantu ko urukundo rw’Imana ruruta ibitubabaza byose, Imana niyo nshuti itazigera ikureka mu bihe byose. Ni njye wayanditse akaba ari nanjye wayikoze (Audio producer)"

Ku bijyanye n'impamvu yatangiye kuririmba kera akiga mu mashuri yisumbuye, nyuma akaza kubihagarika, akabisubukura nyuma yo kuva kwiga muzika ku Nyundo, yagize ati "Nabanje kugira ngo mbanze nshake ubumenyi, nsobanukirwe neza ibyo nkora mbihe n’agaciro kuko mbere nakoreshwaga n'impano yari indimo gusa, ariko njyewe nta gaciro nabihaga, byari ugusunikwa. Ibyo mwabonye mbere byari agace gato k'ibindimo".


Ruth Christmas Kanoheli ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuproducer. Yabwiye InyaRwanda.com ko yahisemo kwinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo kuko yasanze ari umwuga udakunze gukorwa cyane n'abari n'abategarugori. Yavuze ko uwo mwuga ari wo ashyizemo imbaraga cyane kurusha ubuhanzi - mu ntego ze hakaba harimo no gutinyura bagenzi be b'igitsinagore. Ati: 

Muri yiminsi rero ndimo kwibanda kuri music production cyane kurusha; kubera ko mbona ariho hari imbaraga nke cyane ku bari n’abategarugori mu gihugu cyacu nkumva rero ariho natanga umusanzu ukomeye nkatinyura bagenzi banjye, kurusha kuba naba umuririmbyi kuko barahari benshi cyane!!

Producer Ruth Kanoheli uzwiho kugira ijwi ryiza cyane, muri iyi minsi ari gukorera ku Kabeza muri Studio yitwa Capital Record Music akaba arimo gukorera abahanzi batandukanye atatangaza amazina nonaha. Amaze gusohora indirimbo 'YOU ARE' ye bwite - ni ukuvuga ni we wayanditse, arayiririmba anayitunganya muri studio. Ati "Ninjye wayanditse, ndayiririmba ndanayikora (Audio production). Ukeneye ko dukorana wampamagara kuri tel: 0780254701 cyangwa ukanyandikira kuri Instagram: @rk.Christmas, email: ni ruthkanohelichristmas@gmail.com".


Mu mwaka wa 2020 nibwo Ruth Kanoheli yakoze ubukwe

Christmas Ruth Kanoheli yabaye Nyampinga w'ishuri rya Nyundo mu 2016

Ruth Kanoheli; Umu Miss wabaye umu Producer

UMVA HANO INDIRIMBO YA RUTH KANOHELI NDETSE AKABA ARI NAWE WAYITUNGANYIRIJE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND