RFL
Kigali

Cardinal Laurent Monsengwo wo muri DR Congo yitabye Imana aguye i Paris mu Bufaransa

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:11/07/2021 20:21
0


Umukaridinali wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), Laurent Monsengwo Pasinya, yapfuye kuri iki cyumweru tariki 11 Nyakanga aguye mu Bufaransa, nyuma y'iminsi itanu gusa ajyanyweyo ngo yitabweho by’umwihariko kuko yari amaze iminsi arembye cyane.



Uyu mukaridinali wari ufite imyaka 81 yari umunyabigei cyane. Yagizwe umukaridinari na Papa Benoît XVI ku ihuriro ryo ku ya 20 Ugushyingo 2010, ndetse muri 2013 yabaye umwe mu bakaridinali bitabiriye inama yatoye Papa Fransisko.

Mu Kwakira 2012, ari kumwe na Papa Benedigito wa XVI, yari mubayobozi bayoboye Sinodi ya nyuma ku Ivugabutumwa Rishya ryateguwe i Roma, hasigaye iminsi mike ngo habe ifungurwa rya “Conclave” (inama ihuza abakaridinali mu gihe cyo gutora Papa).

Muri Nzeri 2014, Karidinali Monsengwo yagizwe na Papa Fransisko umwe mu bayobozi bayobora “Sinode” (inama iba itumijweho na Papa yiga no kubibazo bitandukanye bitewe n’ibyo Kiriziya ihuye nabyo muri icyo gihe).

Aha yagizwe umwe mubayobozi bayobora Sinode mu nteko rusange ya gatatu idasanzwe ya Sinodi y'Abepiskopi ku Muryango nk'umwe mu bayobozi bayobora inama isanzwe ya Sinodi y'Abepiskopi ku byijyanye n’umuryango.

Yagize uruhare runini muri politiki ya DRC, yagize uruhare mu guharanira demokarasi mu gihe igihugu cyitwaga Zayire.

Yayoboye inama y’igihugu yigenga (conference souveraine: inama yiga kubibazo bya Congo) mu ntangiriro ya za 90 kandi kuva icyo gihe yari yarabaye umuntu ukomeye mu mutwe wa politiki, kuko yari umuntu ukomeye muri Kiliziya Gatolika ku isi.

Yari mu bantu bavuga rikijyana muri Congo kubera umwanya yari afite mu nzego za Kiriziya bituma abasha guharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu no gutanga ibitekerezo ndetse no kwamagana ibitekerezo bya politike bimwe na bimwe bibi.

Nk’umukaridinali, yabaye umujyanama wa Papa Benois na Papa Francisco. Kandi yari umuntu utarya indimi nk’uko bivugwa mu ndimi z’ubu.

Imana imuhe iruhuko ridashira








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND