RFL
Kigali

Buravan yakoze indirimbo y’igisubizo ku bamwumviseho amakuru atari meza bakifuza kumwibariza-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/07/2021 9:17
0


Umuhanzi Yvan Buravan yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ye Ayee” avuga ko yayigeneye abantu bose bamwumviseho amakuru atari meze bakifuza guhura nawe kugira ngo babimwibarize imbonankubone.



Buravan yari amaze iminsi ateguza abafana iyi ndirimbo. Mu minsi itandatu ishize, uyu muhanzi yafashe umwanya wo gusoma ubutumwa yandikirwa ku mbuga nkoranyambaga, abona urukundo abafana be n’abakunzi b’umuziki bamugaragariza.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘YE AYEE’ YA BURAVAN

Ibi byatumye, guhera tariki 2 Nyakanga 2021 atangira guteguza abakunzi b’umuziki indirimbo ye “Ye Ayee”, aho yavuze ko ari indirimbo y’impeshyi. Iyi ndirimbo ibyinitse igaragaramo intore yayisohoye mu ijoro ry’uyu wa 7 Nyakanga 2021.

Uyu muhanzi mu ndirimbo ye avuga ko ibyo akora byose bijyanye n’umuziki we n’iby’ubuzima bwe bwa buri munsi nk’umuhanzi, abyikorera kandi akabikorera abamuyobotse.

Akabikorera urukundo yakira n’urukundo rwe nawe aba ashaka gusangiza. Ati “Mu ndirimbo rero ndikuvugamo ko ibyo nkora byose bijyanye n’umuziki wanjye, bijyanye n’ubuzima bwanjye bwa buri munsi nk’umuhanzi, ndabyikorera, nkababikorera. Hanyuma nkabikorera urukundo nakira mu babikunze, urukundo njyewe numva nshaka gusangiza numva rundimo.

“Ibyo nkora byose, umuntu wese umbona nkora umuziki cyangwa ibindi bintu ibyo ari byo byose bijyanye n’umuziki, umenye ko mbyikorera kandi nkabikorera urukundo.”

Mu kiganiro na Kiss Fm, Buravan yavuze ko iyi ndirimbo yayigeneye umuntu wese wigeze kumwumvaho amakuru agashaka kumenya ukuri ari uko bihuriye.

Ati “Umuntu uwo ari we wese wigeze yumva Buravan avugwa mu buryo bumwe na bumwe wenda ntibumunezeze, akumva yaza kunshaka ngo ngire icyo mbivugaho, ndifuza ko yumva iyi ndirimbo akamenya impamvu iyo ntavuga ntavuga, akamenya n’impamvu iyo mpisemo gukoresha icyo mfite, gukoresha icyo mfite ni ubuhanzi, ni umuziki ari nabyo nkora.”

“Ndatekereza uwo nguwo niwe ukunda Buravan, ni we uhura n’ikibazo wenda rimwe na rimwe iyo hari ibintu atari kumva, uwo nguwo iyi ndirimbo ni iyanjye nawe.”

Yvan Buravan yari aherutse gusohora EP (Extended Play) y’indirimb eshatu yakoranye n’abahanzi barimo A Pass wo muri Uganda, Gaz Mawete wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’itsinda ry’abasore batatu Dream Boyz bo muri Angola.

Mu 2018, Buravan yegukanye irushanwa rikomeye ry’umuziki rya 'Prix Decouverte 2018', ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Byatumye akorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika n’igikomeye mu Mujyi wa Paris.

Ibi byanamufashije gukorana indirimbo n’aba bahanzi yahurije kuri EP ye yise ‘Foreign Affairs’. Uko ari batatu, ni abahanzi bihagazeho mu bihugu byabo.

Buravan waherukaga gusohora indirimbo ‘Supernatural’, indirimbo ye yise “Ye Ayee” yakozwe na Bob Pro mu buryo bw’amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe n’aho amashusho yakozwe na Dric Ent.

Buravan yasohoye indirimbo nshya yise “YE AYEE’, mu gihe ari gutegura Album ye nshya

Buravan yakoreye indirimbo abamwumviseho amakuru atari meza bakifuza guhura nawe ngo bamwibarize

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AYE AYEE’ YA BURAVAN

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND