RFL
Kigali

Diamond yahuriye muri Amerika na Wiz Khalifa

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/07/2021 11:06
0


Uyu muhanzi ukiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwitabira BET Awards yahuye n’umuraperi Wiz Khakifa nyuma ya Busta Rhymes na Swizz Beatz.



Diamond yagaragaje ko yahuye n’umuraperi Wiz Khalifa bivugwa ko azumvikana kuri Album ye nshya. Yashyize amafoto n’amashusho kuri Instagram ye agaragaza ko yasabanye n’uyu muraperi w’icyamamare ku Isi. Muri aya amafoto harimo abagaragaza bari muri studio icyakora hari n’amashusho yabagaragaje basangira icyo kunywa Diamond atumura agatabi.



Nyuma yo gucyura umunyu muri BET Awards, Diamond urugendo rwe muri Amerika ntabwo rwamupfiriye ubusa. Mu minsi ishize yahuye n’umuraperi Busta Rhymes ndetse na Swizz Beatz. Icyo gihe Busta Rhymes yagaragaje ko yishimiye guhura nawe amwita Micheal Jackson wa Africa. 

Diamond uherutse kugirana amasezerano na Warner Music Groupe iri mu zikikomeye ku Isi, nyuma yo guhura n’ibi byamamare abatari bake bategereje imishinga igomba kujya hanze mu minsi iri imbere ijyanye n’uru rugendo rwe muri Amerika. Biravugwa ko Wiz Khalifa azumvikana kuri Album nshya ya Diamond.

REBA HANO INDIRIMBO ROLL UP YA WIZ KHALIFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND