RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yahigitse abarimo Messi na The Rock mu byamamare byinjiza agatubutse kuri Instagram

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/07/2021 13:23
0


Nyuma yo guca agahigo ko kuba aricyo cyamamare gikurikirwa n’abantu barenze miliyoni 300 ku rubuga rwa Instagram, rutahizamu ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo yahigitse Messi, The Rock, Ariana Grande n’abandi mu kwinjiza amafaranga menshi binyuze kuri uru rubuga ruhurirwaho n’ingeri zose ku nshuro ya mbere.



Uyu rutahizamu wa Juventus yinjiza miliyoni 1.2 z’amapawundi kuri buri post ashyize ku rukuta rwe rwa Instagram. Bivugwa ko umuntu wifuza kwamamaza ibikorwa bye ku rukuta rwa Instagram rw’uyu mukinnyi, agomba kwishyura hagati ya miliyoni $1.6 na miliyoni £1.2.

Uyu munyabigwi muri ruhago akurikirwa n’abantu miliyoni 308 kuri Instagram, bimugira umuntu wa mbere ku Isi ukurikirwa na benshi kuri uru rubuga. Ni ubwa mbere Ronaldo afashe uyu mwanya wa mbere kuko wari warihariwe na The Rock guhera muri 2017.

Uru rubuga ni kimwe mu byinjiriza uyu mukinnyi amafaranga menshi, binamugira umwe mu bakinnyi binjiza agatubutse ukomatanyije imikino itandukanye.

Ibyamamare 10 bya mbere ku Isi byinjiza amafaranga menshi binyuze kuri Instagram





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND