Kigali

Mu kiyaga cya Muhazi amafi arenga toni 100 yapfuye! Abaturage bibukijwe ko kizira kurya amafi yipfishije-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/07/2021 11:19
3

Muri Kareremba mu kiyaga cya Muhazi giherereye mu Ntara y'Iburasirazuba habayeho kwibirindura kw’amazi bituma ayo munsi yifanga n’ayo hejuru habaho kugabanuka kw'umwuka wo mu mazi (Disolved Oxygene) maze amafi arenga toni 100 arapfa.



Ibi byatangajwe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 02 Nyakanga 2021. Yanditse iti: "Amafi arenga toni 109 yo muri Kareremba mu Kiyaga cya Muhazi yapfuye. Ikibazo kikaba cyatewe n'ukwibirindura kw’amazi bituma amazi yo munsi yivanga n’ayo hejuru, bikazamura 'algal bloom' bigatera kuganuka kw’umwuka wo mu mazi (Disolved Oxygene) amafi akenera cyane cyane mu ijoro".

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi hari icyo yasabye aborozi bororera muri iki kiyaga cya Muhanzi. Yagize iti: "Aborozi b'amafi bororera muri Kareremba barasabwa gutandukanya Kareremba ku buryo umwuka ujya mu mazi uba uhagije, gushyira kareremba ahantu hari ubujyakuzimu buri hejuru ya metero 8 no gusukura Kareremba mu buryo buhoraho. Ahari iki kibazo amafi mazima akuze barasabwa kuyaroba".


Iyi Minisiteri ifite ubworozi mu nshingano zayo yasoje yibutsa abantu bose baturiye iki kiyaga ndetse n'abanyarwanda bose muri rusange ko kizira kurya amafi yipfishije. Yagize iti "Abaturage baturiye ikiyaga cya Muhazi n'Abanyarwanda bose muri rusanjye, baributswa ko kizira/bibujijwe kurya amafi yipfushije". Nk'uko amafoto abigaragaza ku nkengero z'iki kiyaga harunze amafi menshi cyane yapfuye.




Aya mafi yo ku kiyaga cya Muhanzi yipfishije, kirazira kurya amafi yipfishije!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • A2 months ago
    Kareremba n'iki?
  • BAZIMAZIKI JAEN2 months ago
    ABOBATURAGE ABIRINDE KURYA IBYIPFISHIJE KUKO NTAMENYA ICYO YAZIZE
  • Keza Vanessa 2 months ago
    Ikinigihombo gikabije



Inyarwanda BACKGROUND