RFL
Kigali

Kenya: Umupolisikazi uri mu bayobozi yakoze indirimbo itangaje - VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/07/2021 10:16
0


Umupolisikazi wigeze kuzenguraka imbuga nkoranyambaga mu mashusho avuga ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ivangura yakoze indirimbo irimo amagambo yatunguye benshi.



Uyu mupolisikazi wo muri Kenya [Mombasa] yitwa Viviana Williams, yakoze indirimbo yise ‘’Kilio Changu’’ akaba yayikoranye n’umupolisi mugenzi we uri mu bayobozi ariko akaba atatangajwe amazina. Iyi ndirimbo itararangira ibyayo byamenyekanye ubwo ku mbuga nkoranyamabaga hasakaraga amashusho y’uyu mupolisikazi ari muri studio ari kuyiririmba. 

Hari aho aririmba avuga ko arambiwe igipolisi ashaka kukivamo akabibwira umuyobozi we. Aba agira ati ”Ntabwo nkikeneye kuba mu gipolisi, ndabibwira umuyobozi wanjye, umva kurira kwanjye. Nohereje amabaruwa mu biro ariko ntabwo bayakiriye. Ndambiwe gukunda akazi k’itegeko rya buri munsi. Ntabwo nkishimiye”.

REBA HANO IYO NDIRIMBO MU MASHUSHO YAKWIRAKWIYE KU MBUGA NKORANYAMBAGA

Uyu mupolisikazi uri mu itsinda ry’abayobizi bashinzwe kubungabunga umutekano wo mu mujyi, iyi ndirimbo ayikoze nyuma y'uko hari hashize icyumweru umuyobozi we [Inspector General] yihanangirije abapolisi kudakoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu kugaragaza ibitagenda neza mu kazi kabo. Uyu muyobozi ngo yababwiye ko uzanyuza amakuru ku mbuga nkoranyambaga atabiherewe uburengenzira bizafatwa nk’ikosa rijyanye n’imyitwarire.

Iyi ndirimbo y’uyu mupolice isa n'aho itararangira ngo ishyirwe ku mbuga zicuruza umuziki gusa amashusho y’agace gato bamufashe aririmba muri studio amaze gukwirakwira ku mbunga nkoranyambaga. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya birimo nairobinews.nation.co.ke byagaragaje ko abapolisi bashobora kuba bakorerwa amakosa n’abayobozi mu kazi kabo akaba ariyo mpamvu benshi bakomeje kugaragaza ko bitagenda neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND