RFL
Kigali

Fernandinho yongereye amasezerano muri Manchester City abereye kapiteni

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/06/2021 13:31
0


Umunya-Brazil ukina mu kibuga hagati yugarira mu ikipe y’igihugu ya Brazil, akanaba kapiteni wa Manchester City, Fernando Luiz Roza, uzwi nka Fernandinho, yongereye amasezerano y’umwaka umwe, avuga ko agifitiye ideni abafana ba Manchester City.



Uyu munya-Brazil w’imyaka 36 y’amavuko agiye gukina umwaka w’imikino wa Cyenda (Season 9) muri Manchester City, nyuma yo kuyigeramo mu 2013. Amasezerano Fernandinho yongereye muri Manchester City azamugeza mu mpeshyi ya 2022.

Mu myaka umunani uyu mukinnyi amaze muri Manchester City, yagaragaje ko ari mu bakinnyi beza ku Isi ku mwanya we, byanatumye Manchester City igera kuri byinshi, birimo n’ibikombe bitandukanye yegukanye.

Fernandinho yafashije Manchester City kwegukana ibijkombe 12 bitandukanye, birimo 4 bya Shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’, ndetse na bitandatu bya League Cup, mu mikino 350 yayikiniye.

Uyu mukinnyi yahawe igitambaro cy’ubukapiteni mu mwaka ushize, kugeza magingo aya niwe uyobora bagenzi be mu kibuga.

Mu ijambo rye nyuma yo kongera amasezerano, Fernandinho yagize ati”Mu mutwe wanjye no mu ntekerezo zanjye, akazi ntikararangira”.

“Iyi niyo mpamvu yatumye mfata umwanzuro wo kongera amasezerano y’umwaka umwe, kugira ngo mfashe iyi kipe kugera ku ntego zayo. Kuri njye birashoboka cyane, hari imyanya ikeneye kongerwamo abakinnyi byadufasha kugera kuri izo ntego”.

Umuyobozi w’imikino muri Manchester City, Txiki Begiristain, yavuze ko ubwitange n’umurava bya Fernandinho batabona icyo babigereranya nacyo, ndetse bakaba banejejwe no kuba yongereye amasezerano.

Fernandinho yongereye amasezerano y'umwaka muri Manchester City

Amasezerano ya Fernandinho muri Manchester City azarangira mu mpeshyi ya 2022





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND