RFL
Kigali

Niwe mukinnyi w’ibihe byose muri Argentine! Messi yongeye agahigo ku tundi nyuma yo kunyagira Bolivia

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/06/2021 11:05
2


Umunyabigwi ufatwa nka nimero ya mbere mu mupira w’amaguru ku Isi, ukinira ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yanditse amateka mashya akomeye nyuma y’umukino banyagiyemo Bolivia ibitego 4-1, byabahesheje itike ya ¼ cya Copa America.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, ikipe y’igihugu ya Argentine yanyagiye Bolivia ibitego 4-1, birimo bibiri bya Lionel Messi, Alejandro Gomez ku mupira yahawe na Messi ndetse n’igitego cya Lautaro Martinez, mu gihe Bolivia yatsindiwe na Erwin Saavedra.

Uyu mukino wabereye ku kibuga Arena Pantanal giherereye i Cuiabá muri Brazil, wasize amateka mashya kuri rutahizamu Lionel Messi. Ibitego bibiri Messi yatsinze byatumye yuzuza ibitego 75 amaze gutsindira ikipe y’igihugu cye mu mikino 148 yayikiniye, bimugira rutahizamu w’ibihe byose w’iyi kipe y’igihugu ya Argentine.

Uyu mukino wo mu rukerera Messi yakinnye wujuje imikino 148 amaze gukinira Argentine, bimugira umukinnyi wa mbere mu mateka ukiniye iyi kipe imikino myinshi, akaba akuyeho agahigo ka Javier Mascherano wamaze gusezera, wayikiniye imikino 147 mu myaka 15 yayikiniye.

Biragoye ko hari undi munya-Argentina uzandika ibigwi nk’ibya Messi muri Argentine, kuko umukurikira mu gutsindira ibitego byinshi ikipe y’igihugu ari Gabriel Batistuta, wakiniye iki gihugu mu myaka yo hambere, akaba yaratsinze ibitego 54, mu gihe mu bakiri mu kibuga, Sergio Kun Aguero ariwe uza hafi n’ibitego 41.

Mu bakiri mu kibuga, ukurikira Messi mu gukinira ikipe y’igihugu ya Argentina imikino myinshi ni Ángel Di María, aho amaze gukina imikino 108.

Mu rukerera rwa tariki ya 04 Nyakanga 2021, nibwo Argentina izakina umukino wa ¼ na Equador, umukino uzabera Estadio Olimpico Pedro Ludovico.

Messi yabaye umukinnyi wa mbere umaze gukinira Argentine imikino myinshi mu mateka

Messi niwe mukinnyi w'ibihe byose muri Argentine, amaze gutsindira iki gihugu ibitego 75





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iTuXrCqEcW2 years ago
    HjMIFRPmc
  • LtIsKghjomApeV2 years ago
    rPbXxphmi





Inyarwanda BACKGROUND