Kigali

Euro 2020: Ese ryaba ariryo rushanwa rya nyuma Cristiano Ronaldo akiniye Portugal?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/06/2021 6:36
0


Nyuma y'uko Portugal isezerewe n’u Bubiligi muri 1/8 cy’irushanwa rya Euro 2020, iyitsinze igitego 1-0, ihurizo risigaye kuri rutahizamu akanaba kapiteni w’iyi kipe, Cristiano Ronaldo, wagaragaje imbaraga nke no gusaza mu mikino ine yakinnye muri iri rushanwa, haribazwa niba atari irushanwa rya nyuma akiniye iki gihugu.



N'ubwo yatsinze ibitego bine mu mikino ine yakinnye mu irushanwa rya Euro 2020, imbaraga Cristiano yagaragaje zateye impungenge benshi, ndetse batekereza ko atazakina igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha muri Qatar.

50% by’ibitego Cristiano yatsinze muri iri rushanwa, yabitsinze kuri penaliti, imbaraga ze mu kibuga n’uburyo yakoraga mu minsi yatambutse, byagabanyutseho 65%, uretse guherezwa umupira ari mu buryo bwiza agatsinda igitego cyangwa agatera Penaliti agatsinda, biragoye kubona uyu rutahizamu ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu bakina ubu, kuzinjirana umupira acenga agatsinda igitego.

Hari n’ababona ko kumushyira mu kibuga bituruka ku izina afite, igitinyiro n’agaciro ahabwa mu gihugu cye, ariko umusanzu atanga mu kibuga udahagije ndetse anavunisha bagenzi be rimwe na rimwe. Hagati aho, intsinzi y'u Bubiligi yatumye umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa asezererwa hamwe na Portugal. 

Ubu bwaba ari bwo bwa nyuma Cristiano Ronaldo agaragaye mu irushanwa rikomeye?

Uyu rutahizamu wa Juventus, yafashije ikipe y'igihugu cye kwegukana Euro ya 2016, ariko azaba afite imyaka 37 aramutse yitabiriye irushanwa rikomeye rya karindwi, igikombe cy'Isi cyo muri Qatar mu 2022.

Umunyamakuru Terreur yagize ati: "Ntabwo nshobora kwiyumvisha na gato ahantu hatari Cristiano Ronaldo".

Carlos Carvalhal, wahoze ari myugariro wa Portugal, yongeyeho ati: "Iyo ataza kugira ibi bitego n'intego, ntabwo yari kuzongera gukina. Nemera ko kuri uru rwego azakina indi myaka ibiri". "Nemera ko azakina igikombe cy'Isi".

N'ubwo uyu mukinnyi ataratangaza ahazaza he mu ikipe y’igihugu ya Portugal, benshi mu basesenguzi b’umupira w’amaguru, bavuga ko Igikombe cy’Isi cya 2022 kizaba aricyo cya nyuma Cristiano akinnye, ndetse akazakoreshwa mu rwego rwo gukomeza kubaka amateka no gushyiraho uduhigo, atazaba yitezweho ibya mirenge n’igihugu cye yakoreye byinshi kandi byiza.

Iri rushanwa rizaba mu 2022, nirisozwa Cristiano azashimira abanya-Portugal bamubaye hafi mu gihe cyose amaze akina umupira w’amaguru by’umwihariko akinira ikipe y’igihugu, narangiza agire ati: "Reka mpe umwanya abakiri bato nabo batange umusanzu wabo mu gushakira abanyagihugu ibyishimo no guhesha ishema igihugu", yongereho ati; "Bye bye".

Kugeza magingo aya, Cristiano niwe rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe y’igihugu ya Portugal.

Cristiano Ronaldo na Portugal abereye kapiteni basezerewe n'u Bubiligi muri 1/8 cya Euro 2020

Cristiano ashobora kuba asigaje gukinira Portugal irushanwa rimwe gusa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND