RFL
Kigali

CECAFA yagombaga gutangira muri iki cyumweru yigijwe inyuma

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/06/2021 17:20
0


Irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba no hagati mu mupira w’amaguru ‘CECAFA U23’ yagombaga gutangira gukinwa mu minsi itanu iri imbere, yamaze kwimurirwa mu byumweru bibiri biri imbere.



CECAFA U23 izabera muri Ethiopia, yagombaga gutangira gukinwa ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021, yimuriwe tariki ya 17 Nyakanga 2021. Impamvu abategura iri rushanwa batangaje mu kwigiza inyuma iyi mikino, ni uko hari shampiyona zigikinwa mu bihugu bimwe na bimwe bizitabira iri rushanwa, ndetse n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo nayo izaryitabira iracyari mu kato muri Qatar.

Ethiopia izakira iri rushanwa yamaze gutangaza ko ntacyo biyitwaye kuzakira iri rushanwa igihe icyo ari cyo cyose. U Rwanda ruri mu bihugu bizitabira iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Addis-Ababa mu byumweru bibiri biri imbere.

Habimana Sosthene ni we uzatoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri iri rushanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND