RFL
Kigali

Alyn Sano agiye kubona umujyanama

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2021 13:07
0


Umuhanzikazi ufte impano idashidikanwaho, Alyn Sano yatangaje ko igihe ari iki cyo kugira umujyanama ukomereza aho yari ageze mu rugendo amaze mo igihe atwaza wenyine.



Ubuzima bw’umuhanzi ufite umujyanama n’ubuzima bw’umuhanzi udafite umujyanama buratandukanye kure.

Ingero ni nyinshi z’abahanzi bagiye bava mu maboko y’abajyanama cyangwa se inzu zireberera inyungu zabo (Label) kongera kubabona ku isoko ry’umuziki bikaba ihurizo rikomeye.

Hari n’ingero ariko z'abatandukanye n’abajyanama bagakomeza umuziki nk’ibisanzwe. Ariko iyo witegereje neza, usanga inyuma y’amarido ye hari ikipe ngari imufasha kenshi iba idakunda ku isanga mu itangazamakuru no muri za karabaye.

Kubona umuhanzi umaze imyaka nk’iyo Alyn Sano amaze mu muziki yirya akimara agakomeza gusohora indirimbo no gukora ibindi bikorwa, bigaragaza ko yiziritse ku mpamo ye yaba afite umujyanama cyangwa atamufite mu nguni zose.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Alyn Sano yavuze ko atangira umuziki yihaye intego y’uko umwaka wa 2021 ugomba kuzarangira afite umujyanama umufasha mu muziki we.

Avuga ko ‘hari abo turi kuganira’ bashaka kumufasha. Uyu muhanzikazi yavuze ko igihe kigeze cyo kugira umujyanama, kuko ibyo yashakaga kugeraho ari wenyine ‘byaruzuye’.

Alyn Sano avuga ko umujyanama ashaka ari ugomba kumukorera ibirenze ibyo we yakwikorera.

Ati “Management nifuza igomba kuba ifite ubushobozi bwo kunkorera ibyo ntabasha kwikorera aka kanya. Biteguye ko isoko ryo hanze naryo turyataka nk’uko iry’u Rwanda ryatatswe.”

Alyn Sano mu gihe cy’imyaka irenga itanu amaze mu muziki, yakoze indirimbo nziza ashyigikiwe n’ubuhanga afite mu kuririmba ‘Live’.

Ni umukobwa wakuriye muri korali yo mu kigo cy’amashuri yizemo i Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, hari mu 2015.

Iyi korali yabaye intangiriro y’urugendo rwe rw’umuziki kugeza n’ubu. Ndetse mu gihe cya 'Guma mu Rugo' yakumbuye ibihe byiza yagiriyemo n’ukuntu yari umwe mu batozaga kuririmba.

Mu rwego rwo kwiyibutsa inshuti ze zo muri korali ajya anyuzamo akajya kuririmbana nabo. Nta mpamvu yihariye yatumye ava muri korali, gusa asobanura ko ‘icyo umuntu azaba baragendana’.

Akimara kuva muri korali yatangiye amasomo muri Kaminuza ya Akilah Institute (Davis College and Akilah). Impano ye akomeza kuyirera aririmba indirimbo zitandukanye mu buryo bwa 'Live' mu birori no mu bitaramo.

Alyn Sano uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Hono’ yatangaje ko ari mu biganiro n’abagiye kumufasha mu muziki we 

Alyn Samo yavuze ko atangira umuziki yihaye intego y’uko mu 2021 azagira umujyanama

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HONO’ YA ALYN SANO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND