RFL
Kigali

Patient Bizimana yateye umutoma ugera ku ndiba y’umutima umukunzi we nyuma yo kurangwa mu rusengero nk’abitegura gukora ubukwe vuba

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/06/2021 16:55
0


Umuhanzi ugezweho mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yateye umutoma wuje amagambo agera ku ndiba y’umutima umukunzi Gentille Uwera bitegura kurushinga vuba.



Abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akenshi ntibakunze kugaragaza cyangwa gushyira amarangamutima yabo hanze ku bakunzi babo. N’utinyutse kuvuga ko amufite ntaba ashaka kumuvugaho. Ku ruhande rwa Patient Bizimana nawe bisa n'aho atakunze kumuvugaho cyane mu itangazamakuru ariko kuri ubu arabihamya akanabishyira ku mbuga nkoranyambaga agashimangira ko yamaze guhitamo.


Umutoma Patient yateye umukunzi we yawusangije abamukurikirana kuri Instagram

Kuri iyi nshuro, Patient yateye umukunzi we umutoma ugera ku ndirba y’umutima maze anabisangiza abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram. Yishyize ku rukura rwe rwa Instagarm ifoto ari kumwe n’uyu mukunzi we maze amutera umutoma agira ati ”Inshuti magara yanjye kandi dusangiye ubuzima ”Gentelle B” @karamira_gentille unyura umutima wanjye, uri impano nahawe n’Imana kandi ukaba n’umugisha". 


Patient yeretse Gentille bitegura kurushinga ko ari uw'agaciro mu buzima bwe 

Patient Bizimana yakomeje agira ati "Nishimira ko uri mu buzima bwanjye uyu munsi, wabaye igitangaza gikomeye cyabayeho mu buzima bwanjye". Yunzemo ati ”Hamwe nawe ubuzima bufite igisobanuro gikomeye”.


Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo 'Ubwo buntu' n'izindi, yakomeje ashimangira ko akunda Gentille kurusha uko yamukundana ejo hashize. Ibi bibaye nyuma y'uko aba bombi baranzwe mu rusengero rwa ERC Masoro mu bazakora ubukwe uyu mwaka wa 2021. Amakuru agera ku InyaRwanda.com arahamya ko vuba uyu muhanzi arashyira hanze amatariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND