RFL
Kigali

Miss Umuratwa Anitha na Miss Irasubiza Alliance basangiye n’abana bafite imirire mibi banabagenera inkunga-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/06/2021 16:46
0


Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ku munsi w'ejo tariki 20/06/2021 mu gihe hakomeje Kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umunyafurika. Iki gikorwa cy'urukundo, aba bakobwa bagikoze ku munsi Miss Supranational Rwanda Umuratwa Anitha yavukiyeho.




Uyu mwaka Umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umunyafurika ufite insanganyamatsiko igira iti "ISIBO, IGICUMBI CY'IMIKURIRE MYIZA Y'UMWANA"

Nyuma yo gupima abana mu masibo, Miss Umuratwa Anitha Kate Miss Supranational Rwanda 2021 ari kumwe na Miss Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity muri Rwanda 2020 bifatanyije n'abana bafite imirire mibi n'abandi bafite ibibazo bitandukanye by'ubuzima ndetse n'ababyeyi babo ku munsi w'amavuko wa Miss Anitha.


Kuri uwo munsi aba ba nyampinga bombi bafatanyije habayeho Gupima imikurire y'abana mu masibo. Ikiganiro cy'uko isibo ari igicumbi cy'imikurire myiza y'umwana cyatanzwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali, habaho kuganirizwa uburenganzira bw'Umwana n'imirire iboneye mu kiganiro cyatanzwe na Miss Anitha wahaye ubutumwa abana ndetse anagira ababyeyi inama yo gufata neza abana kubera ko umwana ni umutware. Yagize ati’’Babyeyi mwite ku bana kubera ko umwana ni umutware kandi afite uburenganzira bwe burimo kwiga, kuvuzwa, kwitabwaho mu mirire n’ibindi.’’


Mu kiganiro cyatanzwe na Miss Irasubiza Alliance waganirije ababyeyi ku ruhare rwabo mu mikurire myiza y'abana aho bashishikarijwe gushyigikira ishuri mboneza mikurire k'ubufatanye n'ababyeyi bagize Umudugudu.


Nyuma y'ibiganiro abana n'ababyeyi bahawe indyo yuzuye harimo amata na Fanta ku bantu bakuru banahabwa impano na Miss Anitha akaba yanabahaye ifu ya Sosoma kuri buri muryango mu miryango 30. Yanatanze kandi amakaye n'amakaramu ndetse banasangira umunsima mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’amavuko wa Miss Anitha.


Miss Anitha yiyemeje gukurikirana iyo miryango by'umwihariko, ni igikorwa bakoze bafashijwemo n’abajyanama b’ubuzima



 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND