RFL
Kigali

Zuby Comedy basinye amasezerano ya Miliyoni 5 na kompanyi ikodesha imodoka yitwa Access Transport Company Ltd-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/06/2021 20:49
0


Itsinda ry’abanyarwenya rizwi nka Zuby Comedy mu gusetsa no guhanga udushya bikoranywe ubuhanga, ryasinyanye amasezerano y’umwaka umwe na kompanyi yitwa Access Transport Company Ltd ikodesha imodoka zo mu bwoko bunyuranye.




Nshizirungu Seka [Selt], Mucyo Samson [Samu] na Nkusi Kenny Nicole [Nyabitanga] bagize Zuby Comedy bashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza iyi kompanyi kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021 mu muhango wabereye aho iyi kompanyi iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Nkunzimana Felicien umuyobozi wa Access Transport Company

Mu kwamamaza Acces Transport Company Ltd, aba banyarwenya babwiye itangazamakuru ko bazifashisha imbunga nkoranyambaga zabo banyuzaho ibikorwa byabo bya buri munsi nka Comedy ndetse n’ahandi hantu hatandukanye bazajya bajya cyane ko n’ubundi basigaye batwara imodoka zo muri iyi kompanyi.


Nshizirungu uhagarariye Zuby Comedy ashyira umukono ku masezerano y'imyaka 5

Zuby Comedy babwiye itangazamakuru ko bagiranye amasezerano n’iyi kompanyi yo kwamamaza ibikorwa byabo mu gihe kingana n’umwaka umwe ikaba yabahaye miliyoni 5.

Access Transport Company Ltd ni kompanyi ikodesha imodoka mu birori bitandukanye, mu bukwe, mu nama zitandukanye ndetse n’umuntu ku giti cye kandi bafite n’ubushobozi bwo kwakira abantu uko baba bangana bose. Access Transport Company Ltd ikorera mu nyubako ya Kakooza House i Remera ku muhanda w’amabuye.



Nkunzimana Felicien umuyobozi wa Acces Transport ashyira ashyira umukono ku masezerano y'imyaka 5

Felicien Nkunzimana, Managing Director muri kompanyi Access Transport Company Ltd, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo gukorana na Zuby Comedy kubera ko bakunda ibyo bakora kandi babikorana ikinyabupfura kandi ibyo bakora bitarimo n’imvugo nyandagazi. 

Yagize ati "Mbere na mbere ibyo bakora babikorana ikinyabupfura bitarimo imvugo nyandagazi kandi banafite abantu benshi babakurikirana ariko tunashaka guteza impano nyarwanda imbere ni cyo twashingiyeho dutangira gukorana na Zuby Comedy.’’

Mucyo Samson [Samu] umwe mu bahagarariye Zuby Comedy niwe wari n'umusangiza w'amagambo

Yaba Mucyo Samson [Samu] wari umusangiza w’amagambo ariko akaba ari Chairman wa Board na Nkusi Kenny Nicole [Nyabitanga] 'Best shareholder',  ndetse n’umuyobozi Nshizirungu Seka [Selt] Managing Director, bagize Zuby Comedy bose bahurije ku kintu kimwe bavuga ko bishimiye iyi mikoranire bagiranye na Access Transport Company Ltd ndetse banashishikariza abantu kugana iyi Komanyi ikodesha imodoka cyane ko nabo ari umusanzu bazaba batanze ku byo bakora umunsi ku munsi.


Mpore Eric umuyobozi wa Mpore Fashion Design wanambitse Zuby Comedy

Itsinda ry’abanyarwenya rizwi nka Zuby Comedy bagaragaraga neza mu makoti meza cyane bari bambitswe na Mpore Fashion Design umwe mu bamenyerewe mu Rwanda kwambika abantu batandukanye barimo n’ibyamamare bakaberwa bavuze ko bakomeza kubashimira cyane uburyo basigaye batuma bakomeza kugaragara neza.

Mu kiganiro twagiranye na Mpore Eric washinze Mpore Fashion Design yabwiye inyaRwanda ko bishimiye gukorana na Zuby Comedy ndetse n’abandi bantu batandukanye ariko anashishikariza abantu bifuza kubagana bari mu mpande zose z’isi kubagana.


Nkusi Kenny Nicole [Nyabitanga] umwe mu bagize Zuby Comedy

Yagize ati ’’Twishimiye cyane gukorana na Zuby Comedy ndetse n’abandi bantu batandukanye no ku muntu wese wifuza kutugana tumuhaye ikaze dukorera mu bihugu bitandukanye by’isi muri Amerika, muri leta ya Michigan mu Bushinwa ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi yose".

 

Nkunzimana Felicien na Selt bamaze gushyira umukono ku masezerano

Umwe mu bagize Mpore Fashion Design yambaye imwe mu mashati meza bakora

Abanyamakuru batandukanye bari babukereye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND