Urukundo rubaho rwa nyarwo aho umwe ashobora kutabaho atabona undi nk’uko abasomye ibitabo by’urukundo bazi neza inkuru ya Romeo na Juliet. Mu karere ka Ngororero haravugwa inkuru y’umusore n’inkumi bakundanaga bagahitamo kwiyahurira muri Nyabarongo.
Mbitsemunda
Jean Baptiste w’imyaka 25 y’amavuko na Mukarukundo Sandrine w’imyaka 20, imirambo
yabo yasanzwe mu mugezi wa Nyabarongo bazirikanye amaboko kuya 14 Kamena 2021
nk’uko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.
Amakuru
avuga ko aba bombi bahuriye mu Karere ka Rubavu bakora akazi ko mu rugo,
barakundana karahava baza no kuryamana birangira
umusore ateye inda Sandrine. Mu guterwa inda, umukobwa yaje gutaha iwabo mu murenge wa Ndaro ariko ageze iwabo ntibabyakira neza na gato.
Mbitsemunda
Jean Baptiste na Mukarukundo Sandrine, babonye bibayobeye kandi bakundana bafata
umwanzuro wo kwiyahura bose ntihagire usigara ku isi. Umusore yafashe umushumi w’urukweto
hanyuma bahuza amaboko barayazirika bahita bijugunya muri Nyabarongo bapfa
batyo. Inkuru ikomeza ishimangira ko RIB yohereje imirambo y’aba bombi muri
Laboratoire mu gukorerwa isuzuma.
TANGA IGITECYEREZO