RFL
Kigali

Ngororero: Abakozi bo mu rugo bakundanye urwa Romeo na Juliet! Buri umwe yanze gusigira undi agahinda bizirikana amaboko biyahurira muri Nyabarongo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/06/2021 12:10
0


Urukundo rubaho rwa nyarwo aho umwe ashobora kutabaho atabona undi nk’uko abasomye ibitabo by’urukundo bazi neza inkuru ya Romeo na Juliet. Mu karere ka Ngororero haravugwa inkuru y’umusore n’inkumi bakundanaga bagahitamo kwiyahurira muri Nyabarongo.



Mbitsemunda Jean Baptiste w’imyaka 25 y’amavuko na Mukarukundo Sandrine w’imyaka 20, imirambo yabo yasanzwe mu mugezi wa Nyabarongo bazirikanye amaboko kuya 14 Kamena 2021 nk’uko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.


Amakuru avuga ko aba bombi bahuriye mu Karere ka Rubavu bakora akazi ko mu rugo, barakundana karahava baza no kuryamana birangira umusore ateye inda Sandrine. Mu guterwa inda, umukobwa yaje gutaha iwabo mu murenge wa Ndaro ariko ageze iwabo ntibabyakira neza na gato.

Mbitsemunda Jean Baptiste na Mukarukundo Sandrine, babonye bibayobeye kandi bakundana bafata umwanzuro wo kwiyahura bose ntihagire usigara ku isi. Umusore yafashe umushumi w’urukweto hanyuma bahuza amaboko barayazirika bahita bijugunya muri Nyabarongo bapfa batyo. Inkuru ikomeza ishimangira ko RIB yohereje imirambo y’aba bombi muri Laboratoire mu gukorerwa isuzuma.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND